Meteo Rwanda iraburira Abanyarwanda kwitwararika mu gihe cy’imvura idasanzwe igiye kugwa

Meteo Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (METEO RWANDA) kiramenyesha abanyarwanda ko Kuva ku italiki ya 09 kugeza kuya 13 Ukwakira 2018, hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 20 na 30 ku munsi irimo n’umuyaga mu Rwanda.

Iyi mvura iteganyijwe ishobora gutera  imyuzure n’inkangu cyane cyane mu turere dukunda kwibasirwa n’ibi biza aritwo: Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru; Nyabihu, Rubavu , Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi wa Meteo Rwanda bugira buti “Bitewe n’uko turi mu gihe cy’imvura, biragaragara ko imvura irimo imiyaga n’inkuba izajya ikunda kuboneka muri ibi bihe by’imvura bityo mukaba musabwe kwitwararika mukurikiza inama muzajya mugezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye. Muri rusange turabona ko imvura ihari n’ubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa.”

Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara ku murongo utishyurwa 6080.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda. 

 

6,082 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *