Umwana ntasambana, arononwa, arashukwa-Bishop Rucyahana

Elias Hakizimana.

Bimaze kuba nk’indirimbo ko abana basambanywa kandi mu by’ukuri icyo gikorwa cyo gusambana gikorwa n’abantu bakuru babyemeranijweho cyangwa bafite ubwenge,  nyamara barashukwa bakanangizwa bakitirirwa ko basambanyijwe, nk’uko Bishop John Rucyahana, Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwannda (Rwanda Religious Leaders Forum) abisobanura.

Ubwo yavugiraga imbere y’imbaga y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane abana n’ubusugire bw’umuryango mu Kiganiro bahuriyemo n’inzego za Leta zirengera umwana n’umuryango zirimo MIGEPROF, Action Aid, urwego rureberera ihame ry’uburinganire n’umuryango (GMO), Bishop Rucyahana yavuze ko ibi byakagombye kumvikana neza abantu ntibakomeze kwitirira abana ubusambanyi kandi bashukwa bakononwa nta ruhare babigizemo.

Yagize ati “Umwana ntasambana, umwana arashukwa, umwana arononwa, hasambana abantu bakuru bazi icyo bakora.”

Umuyobozi mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi na we yunze mu rya Bishop Rucyahana ati “Ntabwo ari byo gukomeza kurebera abana bacu bononwa, nta n’urwitwazo rwo kuvuga ko utakoze icyo wagombaga gukora ngo urengere abo bana, buri wese akore icyo agomba gukora turengere ubuzima bw’abana bacu,”

Umuyobozi mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi.

Christiane Muhire, umukozi wa MIGEPROF wari uhagarariye Minisitiri yavuze ko iyo ugiye gukemura ibibazo uhera ku mizi yabyo, ari yo babyeyi. Avuga ko gukemura ibibazo byo mu muryango bitagakozwe ababyeyi bitana bamwana.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi, imiryango remezo nitubishyiramo imbaraga kuko ibibazo byose bihaca mbere yo kugera mu buyobozi tuzakemura byinshi, tugomba rero guhuza imbaraga kugira ngo dukemure ibyo bibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Muhire yatanze umukoro wo guhuza imbaraga mu nzego zose za Leta n’abafatanyabikorwa mu kwezi k’Ukwakira guhera tariki 11/10/2018 aho igihugu cyose kizaba kirimo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abonona (abasambanya) abana.

Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane abana n’ubusugire bw’umuryango mu Kiganiro bahuriyemo n’inzego za Leta zirengera umwana n’umuryango zirimo MIGEPROF, Action Aid, urwego rureberera ihame ry’uburinganire n’umuryango (GMO).

eliashakizimana45@gmail.com

 

3,269 total views, 7 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *