RDC: Babiri muri FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Nkuko bitangazwa n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo eyewitness to  atrocities, urukiko rwa gisirikare rwo mu mujyi wa Bukavu, ni rwo rwakatiye aba basirikare babiri babarizwaga mu mutwe wa FDLR.

Uru rukiko rushingira ku byaha ngo aba bagabo bakoreye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, birimo n’ubwicanyi.

Iyi miryango ivuga ko aba bagabo Gilbert Ndayambaje na Nizeyimana Evariste, bakatiwe mu cyumweru gishize.

Uretse icyaha cy’ubwicanyi aba babiri banashinjwa gusambanya abana n’abagore ku gahato, ndetse n’icyaha cy’iyicarubozo.

Ngo babikoze mu myaka itanu ishize, mu duce twa Kamananga na Lumenje mu bitero bagabye.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko mu yindi myanzuro y’urukiko rwa gisirikare, abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’aba bagabo, bazahabwa impozamarira n’indishyi ziri hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika ($5000-$25000).

Umutwe wa FDLR ufatwa nk’umutwe ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukanatungwa agatoki ku kuba uhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Pauline Mukarurangwa

3,902 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *