Burundi: Umwana na Nyina baguye mu gitero

Kuri uyu wa mbere, ahitwa Mugina mu ntara ya Cibitoke, abantu bataramenyekana bateye gerenade ihitana umwana na nyina.

SOS Medias Burundi yanditse ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana saa mbiri z’ijoro.

Umwana w’umwaka umwe n’igice y’amavuko na nyina wari umuhetse baguye muri iki gitero, mu gihe umukuru w’umuryango we yakomeretse bikomeye kimwe n’undi mwana umwe muri uyu muryango.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko ngo uyu muryango wakekwagaho ibikorwa by’ubupfumu n’uburozi.

Cyakora aba basabye ko habaho ubutabera abari inyuma y’ubu bwicanyi bagatabwa muri yombi bagahanwa.

Kugeza ubu abantu batanu nibo bamaze gufatwa bakekwaho ubu bwicanyi.

Abaturanyi b’abapfuye babwiye itangazamakuru ko uyu muryango warumaze amezi abiri ubona ubutumwa bukubiyemo amagambo y’iterabwoba.

Pauline Mukarurangwa

2,451 total views, 4 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *