Kamonyi: Abaturage barifuza ubuvugizi ku biza bikomeje kuba injyanamuntu

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama mu kagali ka Runyonga, baravuga ko imvura yaguye kuya 25 Mata 2018, yabasize iheruruheru ikabatwara abantu n’amazu agasenyuka.

Uwingabiye Odette, umuturage utuye mu kagari ka Runyonga, mu mudugudu wa Ryagashaza mu murenge wa Karama, ni umwe mu bagwiririwe n’ibiza bikamutwara umugabo ndetse n’umwana  bikanamusigira ubumuga.

Yagize ati: “Imvura yaraguye amazi aruzura nuko twumva inzu yatuguyeho maze ihitana umugabo wanjye, bikimara kuba ubuyobozi bwaradutabaye buradufasha, bampaye ibihumbi ijana (100,000rwf), bampa n’ibikoresho bike byo murugo”.

Akomeza avuga ko nyuma yaho ikiza cy’imvura idasanzwe kimusenyeye kikanamutwara umugabo we abayeho mu buzima bubi.

Ati: “Ubungubu ndya ibyo nari narahinze ntacyo mbasha kwikorera navunitse akaguru n’umugongo”.

Uwingabiye kandi avuga ko yifuza gufashwa kuko ntaho kuba afite; ubu akaba acumbikiwe n’umuturanyi we.

Uyu mubyeyi wasizwe iheruheru n’ibiza yifuza ko yahindurirwa icyiciro cy’ubudehe kuko mbere yari asanzwe aba mu cya kabiri; ubu akaba yifuza ko yakwimurirwa mu cya mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungiririje ushinzwe iterambere ry’ubukungu Tuyizere Thaddee ko bagiye kugerageza kumufasha n’ubwo akarere nta bushobozi gafite bwo gufasha abahuye n’ibiza bose.

Yagize ati: “Abaturage bahuye n’ibiza muri urira murenge ni benshi, ariko turi kugerageza ku bubakira duhereye kubafite ubushobozi buri hasi cyane kurusha abandi; n’ubwo akarere nta bushobozi gafite, tuzagerageza gukora ubuvugizi kuburyo tuzababonera abaterankunga.”

Aha kandi avuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri bamwe mu bafite ikibazo cy’aho kuba bose bazaba bamaze kubakirwa.

Umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi ni umwe mu yahuye n’ibiza muri aka karere, aho abantu bagera kuri 4 bishwe n’ibiza, amazu agera kuri 75 agasenyuka.

Bizumuremyi Alexia

 The inspirer/ www.rwandainspirer.com

 

 

466 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *