Muhanga: Abaturage bamaze gusobanukirwa iby’iteganyagihe kubera Itangazamakuru

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Byimana bakomeje kugenda barushaho gusobanukirwa iteganyagihe biciye mu itangazamakuru cyane cyane Radio na Televiziyo, ibi ngo bikaba byarabagiriye akamaro kanini.

Aba baturage bavuga ko iyo babwiwe uko ikirere kimeze, barushaho kwitegura bakamenya niba imvura ari nyinshi cyangwa ari nke bikanabafasha kumenya igihe bakwiye guhinga cyangwa ntibahinge kuko umubare munini w’abanyarwanda muri rusange ari abahinzi.

Akandi kamaro, bavuga ko iyo bamenye iteganyagihe batangira gukeka ko imvura iri bubangirize, bityo bagatangira gukumira igisa n’ikiza gishobora guterwa na byo  bigatuma badahungabanywa  n’ibiza.

Pauline Nibagwire, ni umukozi ukora ku ishami  rya Byimana Mukigo  cy’Iteganyagihe, akaba ashinzwe gupima ihinduka ry’ikirere. Apima buri saha ku munsi bukira yoherereje  ikigo gikuru gishinzwe iby’iteganyagihe raporo, mu gitondo, saa sita na nimugoroba, maze ikigo kikohereza amakuru ku  baturage.

Yagize ati:’’Ubufasha dutanga ni ugupima tukamenya imvura iri bugwe niba ari nyinshi cyangwa ari nke tugatanga amakuru ku baturage. Ibyo dukora icyo bifasha abaturage ni ukumenya ngo iki gihe hazaba hari ubushyuhe cyangwa imvura nyinshi, bityo bakamenya ibihigwa batera n’ibyo bareka. Ku munsi dutanga amakuru buri saha. Ku baturage bo hasi hari igihe cyageze ntibite ku iteganyagihe.’’

Nibagwire arasaba abaturge kujya bita ku iteganyagihe, ngo kuko iyo bataryitayeho bibagiraho ingaruka zo guhomba nk’imyaka kubera baba barahinze batazi uko iteganyagihe rimeze.

Ati “Iyo rero haguye imvura nyinshi ishonora gutera ibiza nk’umwuzure, bityo abantu, amatungo, imyaka, bikahangirikira, ningombwa rero ko abaturage bita ku iteganyagihe bagakumira izo ngaruka mbere y’uko zibageraho. Iteganyagihe twasanze ari ryiza kuko tumenyeshwa niba ikirere kirimo imvura nyinshi cyangwa inkuba, n’umuyaga ukabije,”

Nibagwire avuga ko iyo abaturage bamaze gusobanukirwa n’imihindagurikire y’ikirere bihutira kwirinda ibyo biza ngo kuko bishobora kubatera amakuba atoroshye arimo imfu, ubumuga, guhomba imyaka, amatungo n’ibindi.

Ati “buri muturage wese ajye yitabira kwumva uko iteganyagihe rimeze kuko bizarushaho kubagirira akamaro.’’

Alexia Bizumuremyi

The inspisrer/ www.rwandainspirer.com 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

458 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *