Kamonyi: Abaturage barasaba ubuvugizi ku kiza cy’imvura

Abaturage bagize koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Gatimbazi kiri hagati y’umurenge wa Karama na Musambira mu Karereka Kamonyi barifuza ubuvugizi nyuma y’uko ikiza cyatewe n’imvura cyabateye igihombo.

Aba baturage bahinga umuceri mu gishanga cya Gatimbazi barasaba ubuvugizi ku kiza cy’imvura kibasubiza inyuma mu iterambere nk’uko bamwe muri bo babidutangarije.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Uwiragiye Jean Marie Vianny avuga ko bagize igihombo gikomeye mu gihe cy’ihinga kiri mo gusozwa.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri icyi cyumweru, yagize ati: “Mu gihe cy’ihinga B habonetsemo ibiza bikomeye cyane kuva mu kwezi kwa kane kugera mu kwa gatandatu, twagize igihombo gikomeye cyane hagati ya hegitari 20 na 25 zarenzweho n’umucanga kuzitunganya ni ibintu bitatworoheye ,tukaba twarahombye toni zigera ku 2500 z’umuceri,”

Uwiragiye yavuze ko ahanini ibiza biterwa n’amazi ava hejuru y’amazu yubatse ku midugudu akaza akamena mu gishanga cya Gatimbazi mu mirima y’abahinzi.

Nyiramuhanda Claudette ahinga umuceri muri icyo gishanga, avuga ko igihombo batejwe n’ibiza cyabasubije inyuma ku buryo bukomeye.

Yagize ati: “Rwose imvura iragwa ikorosa umuceri hano hose hakarengerwa ntube wabona n’aho uca. Rwose twagize igihombo gikomeye, mbere twezaga ibiro 500 mu karima kamwe ariko ubu dusarura ibiro 20 gusa byaba byinshi bikaba 50.

Nyiramuhanda yongeraho ati: “Icyifuzo cyacu tubonye abantu badutera inkunga bakadusanira ingomero zikongera zigakora neza byatugirira akamaro, twahombye millioni nyinshi zigera kuri million 100 z’amafaranga y’u Rwanda,”

Igishanga cya Gatimbazi kigizwe n’abanyamuryango 1086 bakorera muri Koperative KODARIKA-Amizero.

Aba bahinzi bavuga ko ngo ntako bataba bagize mu kwirinda ibiza dore ko ngo bakoresha n’uburyo bwo gushyira imicanga mu mifuka maze bagatega imiyoboro kugira ngo babashe gukumira ibiza by’imvura.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungiriririje ushinzwe iterambere ry’ubukungu Tuyizere Thadee, avuga ko bafashe ingamba zo gutoza abaturage gufata amazi hifashishijwe uburyo bwo gucukura imiringoti, gutera imirwanyasuri no kubaka ibigega.

Ati: “Ubu twafashe ingamba zo gukangurira abaturage kucukura imiringoti, no gufata amazi y’imvura, kuko twasanze amazi aba menshi kubera abaturage batayafata. Tuzanakomeza gukora ubuvugizi dushakira abaterankunga abantu bahuye n’ibiza”.

Iki gishanga cya Gatimbazi gihingwamo umuceri cyane, kikaba gikorerwamo n’ishyirahamwe CODARIKA-Amizero; rigizwe n’abanyamuryango bagera 1080, icyicaro cyaryo kikaba giherereye mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Bihogwe.

Alexia Bizumuremyi

The Inspirer/www.rwandainspirer.com   

 

545 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *