PSD yifuza kuzamura ireme ry’uburezi hejuru ya 70%

The Inspirer Staff.
Ireme ry’uburezi ryitezweho kuzamuka ku kigero kirenga 70% PSD niramuka itsinze amatora y’abadepite nk’uko abakandida b’iri shyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza babitangarije abaturage ubwo biyamamazaga mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi wa PSD mu mujyi wa Kigali, Nsabimana Joseph, yavuze ko mu Rwanda usanga abantu bahugira mu mirimo ariko ntibafate umwanya wo gusoma, ashimangira ko zimwe mu ngamba bafite zo kongera ireme ry’uburezi harimo no gushyiraho umunsi w’igitabo, uzafasha abanditsi kwandika.

“urebye akazi dukora n’amasaha dutahiraho, gusoma birasa nk’aho bigenda bikendera, icya kabiri umunsi w’igitabo uzajyana no kwandika no gushishikariza abanditsi kwandika, gushishikariza umwanditsi kwandika, ni ukumufasha kwandika, bivuze ko hagomba gushyirwaho cyane cyane muri minisiteri y’umuco, minisiteri y’uburezi, zigafasha abanditsi kwandika noneho wa munsi twashyizeho w’igitabo hakabaho kumurikira abanyarwanda ibitabo byanditswe,”

Avuga ko uyu munsi ugomba kuzaba akamenyero nk’uko hamenyerewe umunsi wa siporo ku cyumweru cya kabiri n’icyanyuma cy’ukwezi noneho hakaba umunsi ngarukakwezi wo gusoma ugatuma abanyarwanda bagira umuco wo gusoma kuko habamo ubukire bwinshi.

Ngo mu Rwanda nta kibazo cy’ireme ry’uburezi gihari

Nsabimana avuga kimwe n’abandi barwanashyaka ba PSD ntibemeranwa n’abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari.

“Twebwe muri iyi manda twafashe ko mu myaka itanu bigomba gukorwa, kandi turemeza y’uko mu Rwanda ntabwo hari ikibazo cy’ireme ry’uburezi, abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi baribeshya.”

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo ikibazo gihari mu burezi, ireme ry’uburezi rijyana n’ibintu byinshi, ireme ry’uburezi rijyana n’ibikoresho, no kwigisha no guhugura abarimu, turashaka ko muri iyi myaka itanu ko ireme ry’uburezi dufite, turifuza ko rigera ku rwgo nibura nta muntu ugisohora umwana hanze ngo avuge ngo agiye kumujyana za Burayi cyangwa muri Amerika, ahubwo abana bacu bakigira aha mu Rwanda, ndetse n’abiga hanze bakaza kwigira hano.”

Nsabimana ubwo yasobanuraga ibi yatanze urugero ko ubu mu Rwanda hari abanyeshuri bava muri Sudani y’Amajyepfo ndetse no muri Kenya, Burundi,Somaliya na Uganda baza kwigira mu Rwanda mu mashuri atandukanye.

Ati “ariko turashaka ko hashyirwamo ingufu cyane noneho ibyo bikoresho bikaboneka, laboratwari ndetse n’abarimu bagahabwa amahugurwa ahagije, hakanatangizwa icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PhD) bityo ireme ry’uburezi rikazamuka mu Rwanda.”

Ishyaka PSD rivuga ko ryifuza ko muri manda y’imyaka itanu ireme ry’uburezi ryaba rizamutse ku kigero kiri hagati ya 70 na 100%.

Bati “ireme ry’uburezi ntabwo ari ikintu twaba tugezeho mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko twifuza ko ireme ry’uburezi kuri iyi saha twaba tugeze nko kuri 70 cyangwa 80 ku ijana, noneho nyuma y’aho tukazakora isesengura tukareba ibyo twagezeho bikazagera ku ijana ku ijana,”

 

 

 

 

 

 

 

1,218 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *