Banki y’ubuhinzi n’ubworozi, imwe mu ngamba PSD ifite mu kuzamura ubuhinzi

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’ abaturage PSD rirahiga ko rizakora ubuvugizi hagashyirwaho banki y’ubuhinzi n’ ubworozi yihariye, izafasha abaturage kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije w’ ishyaka PSD, Rutayisire Georgette, yavuze ko bafite ingama nyinshi ariko n’ iyo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bwihariye bayifite.

Yagize ati ati: “Ingamba dufite nibamara kudutora ni nyinshi, harimo kuba habaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo habe ishoramari riteye imbere ibyo byose na byo turimo kubiharanira kugira ngo uru Rwanda rwacu rukomeze rutere imbere, baba ari abarwanashyaka ba PSD ndetse n’abanyarwanda muri rusange.”

Yavuze ko kandi usibye ko banki zifasha abaturage mu buhinzi, hari n’ibindi bikorwa zikora yaba ari ukubaka, yaba ari n’irindi deni bashobora gutanga. Avuga ko PSD by’umwihariko bifuza ko iyo banki yaba ari iy’ubuhinzi n’ubworozi gusa kugira ngo bifashe abaturage kwiteza imbere.

Ati “ibyo byose byaba byiza turimo kubiharanira tuzanabiganiraho iyo banki igeho,”

Yakomeje agira ati “mwagiye mubona ko haza nk’ibiza, ugasanga umuturage yahombye cyangwa yagiye mu bindi byamuhombanye n’ideni yatse, ariko jye ndatekereza ko iyo banki y’ubuhinzi n’ubworozi nijyaho hari n’ibindi ishobora kuzageraho nk’ubwishingizi na byo bishobora kuzagerwaho ikaba banki ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ariko hakabaho n’ikintu cy’ubwishingizi mu buhinzi, icyo kintu turacyifuza,”

Rutayisire yavuze ko iyo banki izaba ari iy’abanyarwanda bose kandi ko nibamara kubiganiraho nta muntu uzaba uhejwe hatitawe ku cyiciro cy’ubudehe arimo kuko ubusanzwe umuntu wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atemerewe gusaba inguzanyo muri banki.

Uwera Pelagie, umwe mu bakandida depite ba PSD na we yavuze ko iyo banki bateganya gushyiraho igomba kuzahura ubuhinzi n’ubworozi abantu babonamo inkunga, babonamo inguzanyo itazaba ishingiye ku byiciro by’ubudehe nk’uko Rutayisire yabivuze.

Ati “umuntu wese n’aho abasha guhinga n’ubushobozi afite bwo kwishyura azaba yemerewe gukorana n’iyo banki, kandi ikigamijwe ni ikugira ngo haherwe kuri bariya bahinzi baciriritse, tugende tuzamura.”

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko 72 ku ijana by’abanyarwanda bakora imirimo y’ubuhinzi ariko aba bakaba batarashobora guhaza 28 ku ijana by’abasigaye badakora iyi mirimo.

Abakandida ba PSD bavugako bashaka kuzana ikoranabuhanga mu buhinzi kugira ngo u Rwanda rwo gutumiza ibyo kurya hanze. Bati “turashaka kuzana ikoranabuhanga ridakangwa n’izuba, rikavomera, rizatuma 72 ku ijana by’abanyarwanda bakora imirimo y’ubuhinzi batunga abasiga ye bose.”

Batanga urugero nko mu bihugu byateye imbere nka Amerika aho 2 ku ijana by’abakora ubuhinzi gusa babasha guhaza 98 basigaye bakanasagurira amasoko yo hanze, bavuga ko nibatorwa bazabasha kuzana ikoranabuhanga ryongera umusaruro hakanagabanywa icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga birimo umuceri n’isukari.

Yanditswe na: Elias Hakizimana, Safi Emmanuel Nkongori, na Francine Uwayisaba.

 

 

1,314 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *