Kuki Kaminuza y’u Rwanda yongeye guhindagura amashami yayo?

Umuseke.

Hashize iminsi Kaminuza y’u Rwanda yimura amashami yayo bya hato na hato, ugasanga abanyeshuri bayo bahora mu nzira bimuka, ibyo bigatuma batiga neza kuko badatekanye.

Urugero rufatika ni ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi byari byarakuwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bikazanwa i Kigali, ubu icyemezo kikaba cyarafashwe ko muri uyu mwaka ayo mashami azasubizwa i Huye.

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri ayo mashami bakomeje kwinubira ibyo byemezo, abandi bakabyishimira bitewe n’inyungu za buri wese.

Nubwo hari abo bishimisha abandi bikabababaza, bose bahurira ku kwibaza impamvu ifatika ituma Kaminuza y’u Rwanda ihoza abanyeshuri mu nzira bimuka, aho kubafasha kwiga neza batuje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018, KT RADIO ibinyujije mu Kiganiro « UBYUMVA UTE? », yatumiye Umuyobozi wungirije wa UR ushinzwe iterambere rya Kaminuza, Dr Muligande Charles.

Muri icyo kiganiro gitambuka kuri KT Radio, guhera ku wa mbere kugeza ku wa Kane, Saa moya n’igice kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (19h30- 20h30), Dr Muligande arasobanura byimbitse impamvu ifatika y’iryo yimurwa ry’amashami ya Kaminuza, inyungu yaryo ndetse n’amaherezo yaryo.

KT RADIO yumvikana mu gihugu hose ku mirongo ikurikira : 96.7 FM i Kigali no mu nkengero zayo, 107.9 FM mu Majyepfo, 101.1 FM mu Majyaruguru, 102.0 FM mu Burasirazuba, ndetse na 103.3FM mu Burengerazuba.

Ivugira kandi ku murongo wa interineti kuri www.ktradio.rw, ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga rya TuneIn nabo bakaba bashobora kuyikurikira neza nta makaraza.

Ntimucikwe n’iki kiganiro, kandi mushobora no kuza kugitangamo ibitekerezo kiri kuba, munyuze ku mirongo itandukanye ya telefone ari yo: 0783461595, cyangwa se 9670.

 

851 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *