Kabaya: Abaharika abagore bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi

Safi Emmanuel.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabaya Akarere ka Ngororero buvuga ko buri mugabo ushatse umugore wa kabiri, acibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi, mu rwego rwo kubica burundu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Umubyeyi Ildegonde, yavuze ko ku bufatanye na njyanama bashyizeho amande y’amafaranga ibihumbi icumi ku mugabo usanzwe afite umugore wa kabiri, n’umugore bakamusubiza iwabo.

Gitifu ati “Ni ukugira ngo turebe ko byacika, kuko usanga bari barabigize nk’umuco aho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, wasangaga umugabo afite abagore babiri kandi akaba ari ishema kuri we, kuko bitwazaga ko uwishoboye wese nta kabuza yabaga afite abagore babiri”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa, Umubyeyi Ildegonde, akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Leta yashishikarije abaturage kujya bajya gusezerana n’abagore babo imbere y’amategeko ku batarabikoze mbere, kuko hasezeranaga umugore umwe kandi washatswe mbere kugira ngo hacibwe amakimbirane yo mu ngo aho wasangaga bashwana ku buryo byabaviragamo no kwicana, bapfa imitungo.

Nyirarukundo Victoria uhagarariye inzengo z’abagore mu murenge wa Kabaya, asanga amande acibwa umugabo waharitse umugore we agashaka undi ari make cyane, ati “Barayamuca akayatanga yarangiza akigumanira na we ari na byo bivamo guta umugore wa mbere akisangira uriya cyane ko aba ari nawe muto”. Ngo ugasanga umutungo wakabaye ufasha umuryango awujyana kuri ya nshoreke, ku buryo umugore n’abana usanga birya bakimara kuko nyir’urugo atagihari.

Nyirarukundo Victoria akomeza avuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko rihana umugabo waharitse umugore ku buryo ubikoze azajya ahanwa ntabyo kuvuga ngo bazajya bacibwa amande runaka, ati “Usanga abenshi ntacyo bibabwiye gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuko ari make cyane kandi nutayatanze nta cyo bamutwara arimuka akava muri uwo murenge akajya mu wundi ubuzima bugakomeza”.  

Ntakobatagira Jeannine, umwe mu bagore baharitswe, avuga ko bibabaje gushakana n’umugabo uzi ko muzabana ubuziraherezo yarangiza akaguharika. Ati “Usanga n’ibyo mwashatse mubana atangira kubisahura abijyana kuri ya nshoreke, cyane ko usanga iba ikiri n’inkumi yararuje aho hose bapanga ko bagiye gushaka amafaranga”.

Uyu Ntakobatagira avuga ko umugabo we bari bamaranye imyaka umunani, ariko aza kumuta arigendera akamubwira ko yagiye gushaka amafaranga. Ngo yakomeje kumushuka ngo bagurishe igice cy’isambu yongere igishoro, bamaze kugurisha ntiyagaruka mu rugo.

Uyu mugabo ngo yaje kwishakira undi mugore, ariko kubera gutinya gucibwa amande no guhozwa ku nkeke n’ubuyobozi yagiye kumushakira mu karere ka Rubavu. Umugore mukuru amusigana abana batandatu.

Safi Emmanuel

 

 

 

992 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *