Urubyiruko ruri mu buhinzi mu Rwanda rugiye kubona amahirwe yo gukorana n’abashoramari bo mu Misiri

The Inspirer.

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro (RYAF) ruri mu buhinzi mu Rwanda nyuma y’aho rukomeje kugaragaza impinduka mu buhinzi n’ubworozi banahanga imirimo ku  bakirangiza kwiga bagakora ibyo bigiye kandi bakagira uruhare mu kuzamura ubuhinzi bugamije isoko ubu bagiye kujya bakorana n’abashoramari bo mu Misiri.

Benshi mu bashoramari barimo kwifuza gukorana n’uru rubyiruko, mu buryo bwo kurebera hamwe uko abakiri abato bagira imbaraga mu guhindura ubuhinzi kinyamwuga kandi bugamije isoko.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Kanama 2018, abayobozi ba RYAF mu Rwanda bagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheik Habimana Sareh, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku buryo abanyamuryango ba RYAF bakorana n’abashoramari bo muri Misiri mukuzamura ubuhinzi bugamije isoko.

Umuyobozi mukuru wa RYAF mu Rwanda, Hategekimans Jean Baptiste akaba yavuze ko mu gihe kitarenga imyaka ibiri umuryango wa RYAF umaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi 4000 mu gihugu cyose, bose bari mu mirimo y’ubihinzi kandi ibafitiye akamaro

Yakomeje avuga ko gukorana n’abaterankunga banyuranye bizabafasha gukomeza guhuriza hamwe urubyiruko rukirangiza Kaminuza ari na ko hareberwa hamwe amahirwe ari mu buhinzi.

RYAF iteganya kurenga imbibi z’ u Rwanda  aho urubyiruko rwinshi ruzajya rwohereza hanze ibyo rucuruza bityo bakabona inyungu mu byo bakora kdi bagakomeza kuzamura ubucuruzi bwabo.

Ambasaderi w’ u Rwanda mu Misiri Bwana Sheih Habimana Sareh yabwiye RYAF ko asanga nta wundi uzahindura ubuhinzi bw’ u Rwanda atari abakiri bato kuko ari bo baba bafite udushya n’imbaraga zo gukora umurimo.

Yakomeje ababwira ko muri Misiri hari amahirwe menshi yo kubona abashoramari ari na ko urubyiruko ruri mu buhinzi mu Rwanda ruzabona amahirwe yo kubona amahugurwa n’ingendoshuri zizabafasha kuzamura ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi bugamije isoko.

Yabasezeranije ko azakomeza gukorana bya hafi n’urubyiruko ruri muri RYAF akabafasha kubakorera ubuvugizi ku bantu bose bagaragara ko hari icyo babafasha harimo kubahuza n’abashoramari bakomeye mu gihugu cya Missiri.

Amb. Harerimana yasoje ababwira ko mu buzima byose bishoboka iyo hari ubushake n’ubushobozi buraboneka icyangombwa ko ari uguhindura imyumvire mu byo ukora.

Mu kwezi gushize, Missiri yakiriye inama ikomeye muri Afurika y’abafite aho bahuriye n’ubworozi yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) hagamijwe kurebera hamwe uburyo ubworozi bwagira uruhare runini mu iterambere ry’umunyafurika.

Muri iyinama, abanyarwanda babiri bagize amahirwe yo gutorerwa kuba muri komite y’urubyiruko rukora ubworozi, Hategekimana Jean Baptiste wari usanzwe ayobora urubyiruko ruri mubuhinzi mu Rwanda (RYAF) yatorewe kuyobora ihuriro ry’urubyiruko ruri mu bworozi muri Afurika, Nyandwi Alexis atorerwa kuyobora itumanaho n’itangazamakuru muri iryo huriro ku rwego rw’akarere k’iburasirazuba bwa Afurika.

 

2,537 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *