u Rwanda Ruryamiye amajanja nyuma y’uko indwara ya Ebola ijogoroje Congo ku nshuro ya cumi

The Inspirer.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho itsinda ry’abahanga biteguye gusuzuma abantu bose binjira mu Rwanda banyuze ku mipaka ku gira ngo indwara ya Ebola idakwirakwira mu Rwanda iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho imaze kugaragara.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Indwara ya Ebola ijogoroje Congo ku nshuro ya cumi.

Indwara ya Ebola ni indwara yica cyane abagera kuri 90% bayanduye ikaba iterwa na virusi ya Ebola nkuko Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ubisobanura.

Umuntu yandura iyi ndwara binyuze mu ruhererekane rwo gukoranaho kw’imibiri cyane cyane biciye mu byuya n’amaraso.

Imibare y’I kigo mpuzamahanga cyita kubuzima igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2018 abantu 54 bari bamaze kwandura iyi ndwara mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe 33 muri bo bishwe na yo.

Tariki ya 24 Nyakanga, uyu muryango hamwe na Minisiteri y’ubuzima muri Congo bari batangaje ko iyi ndwara yari igaragaye ku nshuro ya cyenda yari itakigaragara.

Nyamara, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, izi nzego zavuze ko bitandukanye n’uko iyi ndwara yari yasakaye mbere, ubu noneho yasakaye mu duce tune dutandukanye harimo n’agace ko mu Mujyi hafi y’umugezi ukoze ku murwa mukuru n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’uduce turi kure.

Hari impungenge z’uko iyi ndwara yasakara mu tundi duce twa Congo n’ibihugu by’ibituranyi.

Minisitiri Dr. Gashumba yavuze ko virusi ya Ebola  igaragara mu nkende , igakwirakwira iva mu gace ijya mu kandi.

Ibimenyetso byayo ni umuriro, gucika intege, kuribwa mu mubiri, kuribwa umutwe no mu muhogo kandi uko igenda ikura ufashwe na yo yongeraho no kuruka, guhitwa, guhungabana kw’impyiko, umwijima, kuva amaraso n’ibindi.

Minisitiri Gashumba yagize ati: “Icyo dukora ni ukwigisha abanyarwanda uko indwara ikwirakwira kugirango igihe ubonye umuntu agaragaje ibimenyetso wirinde kumukoraho igihe nta bwirinzi ufite kandi hakihutirwa kujyana umurwayi kwa muganga,”.

Yavuze ko hahuguwe itsinda rigenzura ibijyanye n’iyi ndwara nkuko no mu mwaka wa 2015 byakozwe ubur ikaba ririmo gusuzuma abinjira mu gihugu.

Gusa yavuze ko iyi ndwara hari ibimenyetso ihuje n’indwara ya Malariya amara impungenge abanyarwanda ati “abantu ntibakagombye kugira igihunga no kwiheba igihe bitiranyije iyi ndwara n’izindi kubera ibyo bimenyetso zihuriyeho”.

Gashumba yasabye abayobozi b’amahoteri na sosiyete zitwara abantu n’ibintu gufata iyambere mu bufatanye bushimangira ingamba zo kwirinda no guhangana n’indwara ya Ebola.

Ministiri yagiriye inama abaturage kuba maso igihe bakora ingendo zigana mu bindi bihugu kugira ngo bitegure kuyirinda.

Kurwanya iyi ndwara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatewe inkunga ingana n’amadorari Miliyoni enye avuye mu kigega cyihariye gitenyajirijwe ubutabazi bwihuse.

Umuryango mpuzamahanga wita kubuzima n’abafatanyabikorwa urimo gushakisha miliyoni 57

z’amadolari kugira ngo bahagarike ikwirakwira rya Ebola.

Inkunga imaze gukusanywa imaze kugera kuri miliyoni 63 z’amadorali.

Abantu 28,616 banduye indwara ya Ebola mu mwaka wa 2014 na 2015 mu gihugu cya Guinea, Liberia, Sierra Leone mu gihe 11,310 bahitanywe na yo.

 

 

T

2,380 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *