Jay Polly yatawe mu yombi azira gukubita umugore we akamukura amenyo

Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly mu muziki yatawe muri yombi na Polisi azira gukubita umugore we akamukura amenyo.

Amakuru dukesha ibishya.net avuga ko Jay Polly yatawe muri yombi mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018 aho yatangiye gukorerwa iperereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yatangaje ko Jay Polly yatawe muri yombi  kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukubita umugore we.

Yagize ati “Ni byo arafunzwe, yafashwe mu mwanya ushize, yakubise umugore we amukura amenyo abiri. Iperereza ryatangiye arimo arakurikiranwa.”

Mbabazi yavuze ko barwanye bari mu rugo bombi bakaba bari baraye mu kabari ku buryo iperereza rigikomeje ku mvano y’ayo makimbirane.

 

14,072 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *