Rwamagana: Abari batunzwe na Kawa bararizwa n’igihombo batejwe n’indwara ya ‘Gikongoro’  

Hakizimana Elias.

Abahinzi bo mu Karereka Rwamagana mu Murenge wa Karenge baratakambira Leta kubabonera umuti wica indwara yitwa ‘Gikongoro’ yibasiye ibipimo bya kawa yabo ikabateza igihombo gikabije ndetse n’ubukungu bw’imiryango yabo bugahungabana.

Ubwo baganiraga na The Inspirer kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cy’umuganda Rusange usoza ukwezi bafatanijemo n’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) basobanuye uburyo iyi ndwara idasanzwe yabateje ihihombo gikabije.

Nganabera Jean Damascene, umuhinzi wa Kawa wo mu murenge wa Karenge, Akagari ka Karenge, Akarere ka Rwamagana, avuga ko nk’uko babisobanuriwe n’abareberera igihingwa cya Kawa ngo iyi atari indwara, nubwo yabateje igihombo.

Agira ati “Iyi ntabwo ari indwara batubwira ko habaye ho ikibazo cy’intete nyinshi ku giti noneho amababi aba makeya igiti mu buryo bwo kuvomererwa gihaha kinjiza amazi mu ntete, amababi ntayariho intete zagiye zizaho nyuma zagiye zuma,”

Indwara ya Gikongoro cyangwa Dieback icukura igiti cya kawa (Elias Hakizimana)

Akomeza agira ati “Umusaruro wo warahombye kubera ko n’iyo twitegereza tubona zaragiye zumiramo, guhomba ho twarahombye,”

Mu mwaka ushize uyu muhinzi ngo yashoboraga gusarura toni imwe ariko ubu ngo ntabwo yayisaruye bitewe n’ikawa nyinshi zagiye zipfa.

Icyakoze, ngo ababishinzwe bavuga ko byatewe n’uko hakoreshejwe ifumbire mvaruganda nyinshi.

Ati “Ababishinzwe bavuga ko kubera hakoreshejwe ifumbire y’imvatuganda ntihaboneke ifumbire y’imborera, imvaruganda ikaba nyinshi mu butaka nta mborera iriho ari cyo kibazo cyabiteye ari cyo kigiye kugenda gikemurwa muri iki gihe,”

Igikorwa NAEB yatangije cyo gusazura ikawa muri iki gihe ngo barakibonamo igisubizo n’imbaraga mu kongera kubona Kawa nziza.

Gusazura kawa ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya iyi ndwara

“Iki gikorwa turacyakira neza kubera ko baba baje bakatwegera noneho bakanadufasha ku bw’ibibazo byabayeho bagerageza kudusobanurira ko nta muntu ukwiye gucika intege ku bw’iki gihingwa ahubwo kubw’ayo mafumbire y’imborera n’iyo mvaruganda bizagenda bikemuka,”

Undi muhinzi witwa Hakizimana Budance utuye mu Murenge wa Karenge Akagari ka Nyabubare mu Mudugudu wa Kanyangezi ho mu Karere ka Rwamagana, avuga ko iyi ndwara ya Kawa yamuteye igihombo kingana na toni ebyiri, bikagira ingaruka ku bukungu bw’umuryango we.

Ati “Mfite ibiti 1800, iyi ndwara itaratera nasaruragamo toni eshanu, noneho ubu ngubu nakuyemo toni eshatu, urumva ko nagize igihombo kinini cyane bigatuma ibijyanye n’ubukungu byifata nabi mu muryango,”

Avuga ko ba Agoronome bashinzwe iby’amakawa bari baragerageje kubaba hafi, babakangurira gukorera ikawa neza bakanabaha amafumbire, ngo ariko iyi ndwara yaje nk’icyorezo gitunguranye.

“Kuva natangira guhinga Kawa ni ubwambere mbonye ibintu bimeze gutya, nubwo byazaga ntabwo byameraga gutya, ikawa zatangiye kuma mu kwezi kwa gatatu gushyira ukwa kane uyu mwaka wa 2018. Icyo dusaba Leta nta kindi ni ukudufasha bakazana imiti ishoboye kwica ibisimba biba biri mu ikawa bishobora kuyangiza, kuko no hasi mu giti hazamo ibisimba, ni ugusaba imiti yabugenewe kugira ngo cya giti kizagire ubudahangarwa,”

Nahimana Hesroni, na we ni umuhinzi wa Kawa utuye mu Murenge wa Karenge, Akagari ka Kangamba, Umudugudu wa Kimaramasa; avuga ko igihombo yagize gikabije.

Ati “Nagize igihombo gikomeye cyane kuko najyaga nsarura toni ebyiri none ubungubu nasaruye igice cya toni cyonyine, ubwo rero nkaba nsaba Leta kugira ikintu yadukorera kugira ngo habeho kurwanya ubu burwayi bwaje kuko imiteja yagiye yumira mu gipimo,”

Kantarama Claudine, umukozi wa NAEB mu Ntara y’Iburasirazuba ushinzwe igihingwa cya Kawa akaba na Agronome w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko iyi ndwara yitwa ‘Gikongoro’ cyangwa ‘Dieback’ mu rurimi rw’icyongereza, avuga ko atari indwara yateje igihombo nk’uko abahinzi babivuga.

Kantarama Claudine, Umukozi wa NAEB mu Ntara y’Iburasirazuba ushinzwe igihingwa cya Kawa akaba na Agronome w’Akarere ka Rwamagana asobanurira itangazamakuru uko iki kibazo giteye n’umuti wo kukirwanya.

Agira ati “Njyewe ku bwanjye ntabwo ari indwara yaba yarateje igihombo, ubusanzwe bayita Gikongoro mu Kinyarwanda ikaba yitwa Dieback, indwara yatewe n’uko igihingwa cyagize igitumbwe cyinshi cyane hanyuma amababi agahubuka, ahari kujya amababi haje ibitumbwe biba byinshi cyane bimaze kuba byinshi cyane bikurura hasi imyunyu itunga igihingwa ituruka mu butaka yazamuka igasanga nta mababi ari hejuru ngo fotosentese ikorwe, iyo habayeho fotosentese niho igihingwa gitunganya ibigitunga,”

Yongera ho ati “Amababi rero yarabuze amaze kubura igihingwa cyakurura hasi, kuzamuka gisanga amababi kigasanga ntayariho, bituma rero igihingwa cyacu kibura ibigitunga, ibyavaga mu butaka biba bikeya bitewe n’umusaruro wabaye mwinshi,”

Gusazura kawa ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya iyi ndwara

Kantarama avuga ko ari ubwa mbere Intara y’Iburasirazuba yabonye umusaruro mwinshi wa Kawa, aho uyu mwaka basaruye toni zirenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35, 225).

Avuga ko nko muri uyu Murenge wa Karenge bidasanzwe ko uruganda rubina umusaruro mwinshi, aho rumwe mu ruganda rwagize umusaruro ungana na toni 2,300, mu gihe ngo batajyaga barenza toni 1,500.

Gusazura Kawa ni igikorwa kiba buri gihe nyuma y’isarura (season), nyuma y’imyaka irindwi hakabaho gusazura, hagabanywa umubare w’ibiti ku gitsinsi kugira ngo Kawa isubire ubuto.

Ibipimo bya kawa aba bahinzi bafite byatewe mu mwaka wa 1973, bakaba bari mamaze imyaka irindwi babisaruramo bidafite iki kibazo nk’uko Kantarama yabisobanuye.

Nyuma y’igikorwa cyo gusarura abahinzi barashishikarizwa gusasira, kugira ngo uruyange rutangire rugaruke.

Kantarama avuga ko nta mpungenge afite ko ibiti bya kawa bizongera kumera neza, ngo kuko no mu mwaka wa 2000 iki kibazo cyigeze kubaho nyuma y’igihe gito basazuye ibiti byongeye kuba bizima.

Kawa isaazuye

 

 

 

1,225 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *