Intumwa za AU zoherejwe mu Rwanda mu kugenzura imyiteguro y’amatora y’Abadepite

Igihe.

Itsinda ry’abantu batandatu barimo abakozi ba AU n’inzobere mu matora, ryoherejwe mu Rwanda mu igenzura ry’imyiteguro y’amatora y’abadepite ategerejwe muri Nzeri uyu mwaka.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2018, nibwo iri tsinda ryagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), zigamije kureba imyiteguro n’amasomo yafasha ahandi kugira amatora aboneye, atarangwamo imvururu nk’uko Perezida wa NEC, Kalisa Mbanda, yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati “Birumvikana ko bagomba gukurikirana amatora kugira ngo barebe uko bimeze, bakuremo amasomo batugezaho, bakatubwira uko babibona, bakatugira inama y’ibyatuma amatora yacu akomeza kugenda neza cyangwa akarushaho, kandi bakahakura n’amasomo bashobora kujyana mu bindi bihugu bya Afurika. Murabizi ko iyo amatora adakozwe neza biteza ibibazo, biteza imvururu mu bihugu bya Afurika, bakarwana.”

Yasobanuye ko NEC yabajijwe ibibazo birimo ibijyanye n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora, ku bijyanye no kutagira uhezwa mu gutora, yaba abagore cyangwa abandi Banyarwanda bose.

Intumwa za AU zasobanuriwe aho imyiteguro y’amatora y’Abadepite igeze.

Izi ntumwa zitavuganye n’itangazamakuru, zigomba kubonana n’izindi nzego zitandukanye zirimo imitwe ya politiki, Sosiyete Sivile, inzego z’abagore, urubyiruko n’abandi bose bakorana na NEC.

Nta raporo yitezwe zizashyira hanze, Prof. Mbanda yavuze ko icyo zo zigamije bitandukanye ari ukujya inama nk’abandi bafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Si ubwa mbere mu Rwanda AU ihohereje itsinda rigenzura amatora kuko no mu aheruka y’Umukuru w’Igihugu, uyu muryango wohereje indorerezi 40.

Izi ndorerezi zari ziyobowe n’uwahoze ari Perezida w’Ibirwa bya Maurice, Cassam Uteem, zaturukaga mu bihugu bitandukanye bya Afurika no mu nzego za AU.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

 

1,130 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *