Kigali:Abasoje amahugurwa yo gutunganya inyama bakanguriwe kwishakira isoko

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude yasabye abasoje amahugurwa yo gutunganya inyama no kuzibyaza umusaruro mu bundi buryo gucuruza ubumenyi bavanye mu mahugurwa y’amezi 6, ibyo yise kwicuruza.

Ibi yabitangarije mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 47 barimo abahoze mu ngabo z’igihugu 25, abagabo 23 n’abagore 2 barangije amahugurwa yo kubaga no gutunganya inyama hagamijwe kuzibyaza inyungu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye uyu mugahango wabereye mu kigo cy’igihugu gitanga ubumenyingiro (WDA), yagize ati “Mufite ubumenyi bwinshi muvanye muri aya mahugurwa, icyonabakangurira ni ukwicuruza mukibyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude.

Uyu muyobozi kandi yashimiye intambwe uRwanda rukomeje gutera mu kwimakaza ibikorerwa mu gihugu, aho yavuze ko iyi ari imwe muri gahunda yo kuzamura ireme ry’ibikomoka ku matungo mu gihe ibyo bazajya batunganya byari bimenyerewe ko bitumizwa mu mahanga bashobora kujya babyohereza yo.

Baravuga ko nubwo bahawe ubumenyi ikibazo basigaranye ari ukububyaza umusaruro kubera ikibazo cy’amikoro yo kubona igishoro ngo kuko imashini zitunganya inyama zihenze kandi nta kazi bafite ngo babone igishoro.

Gasana Fred, ni umwe mubanyeshuri basoje aya masomo. Yagize ati: “ ubumenyi turabufite ariko nta gishoro dufite cyo gutangira kubushyira mu bikorwa, ni gute wabona igishoro nta kazi ufite? Dushobora kwiyambaza abaterankunga bakadufasha natwe tukazabona kwigira.”

Aba bahuguwe uko ari 47 bigishijwe gutunganya inyama mu buryo bwiza bufite ubuziranenge ku buzima bw’abantu, bahawe inshingano zo kubyaza ubumenyi umusaruro babaga inyama bakanazitunganya neza ku buryo buhangana n’indwara abantu bashoboraga kurwara ziturutse ku mitunganyirize mibi y’inyama.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude na Mukeshimana Verra, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.           
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude na Mukeshimana Verra, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude  ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu badamu babiri bahoze ari abasirikare.
Abasoje amasomo yo gutunganya inyama muri WDA mu ifoto rusange.

Elias Hakizimana.

879 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *