Amajyaruguru: Abashinzwe ubuzima n’imirire bahuguwe ku kurwanya ukugwingira kw’abana

Abashinzwe ubuzima n’abashinzwe imirire n’abandi bafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu mujyi wa Kigali bari mu Ntara y’Amajyaruguru mu mahugurwa y’iminsi 3 hagamijwe kurwanya imirire mibi n’ibindi bishobora kuba intandaro yo kugwingira kw’abana.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 akaba yarateguwe n’umuryango SUN Alliance ku nkunga ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ubuholandi ibinyujije mu mushinga wa SNV-Rwanda witwa Voice for Change.

Dr.Anitha Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu yo kurwanya ukugwingira mu bana yasabye abitabiriye aya mahugurwa kongera kwibukiranya neza inshingano zabo barushaho gukangurira abaturage  kwita ku nkingi z’imikurire y’umwana.

Dr.Anitha Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu yo kurwanya ukugwingira mu bana. 

Yagize ati “Ndabasaba ngo mwongere musubire mwibukiranye inshingano zanyu mubwire abaturage ko imikurire y’umwana iri mu maboko yabo mubibutse kwita ku nkingi z’imikurire y’umwana kuva umwana akiri mu nda kugeza avutse. Ni ikibazo kuko ubu 16% by’abana bavuka bavukana ibimenyetso byo kugwingira.”

Dr Anitha yongeye gukebura ababyeyi bumva ko kuba ari bagufi bagomba kubyara umwana mugufi.

Ati »Ababyeyi bumva ko ngo “niba ndi mugufi umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye na we ari mugufi tugomba kubyara abana bagufi ntabwo ari byo kuko ku myaka 2 abana bose baba bafite amahirwe angana yo gukura mu ndeshyo rero kubera iyo myumvire hari abana bagwingira ababyeyi bakumva ko impamvu ari uko na bo ari bagufi. »

Muhamyankaka Venuste, Umuyobozi wa SUN Alliance yavuze ko ari gahunda batangije yo kuzenguruka uturere tw’Igihugu bahura n’abafite aho bahuriye n’imibereho y’umwana kugira ngo bafate ingamba zo kurwanya ukugwingira nk’ikibazo gihangayikishije Igihugu.

Muhamyankaka Venuste, Umuyobozi wa SUN Alliance 

Yagize ati “Ni gahunda twatangije mu gihugu ngo tuganire n’abafite aho bahuriye n’ubuzima bw’umwana mu turere, icyo dushaka nuko byakongerwamo ingufu hakabaho ikurikiranabikorwa hakongerwa n’ingengo y’imari, bagashyira mu bikorwa intego biyemeje ikibazo cy’abana bagwingira kigahagarara ndetse n’abafite imirire mibi bagakira. « 

Kugwingira ni ikibazo kigaragazwa n’imikurire itari myiza ku mwana bikaba bigaragarira ku ndeshyo, ku biro afite ugereranyije n’imyaka ye, bikaba bishobora guterwa ahanini n’imirire mibi ndetse n’indwara. Imibare igaragaza ko 38% by’abana mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Raoul Nshungu

685 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *