Ikigo ndangamuco wa kIslamu ESSI Nyamirambo  cyibutse ku nshuro ya 8 Jenoside yakorewe Abatutsi

The Inspirer.

Uyu muhango wo kwibuka wabaye kuwa 29/6/2018, ubimburirwa n’urugendo rwakozwe n’abanyeshuri n’ababyeyi barerera muri ESSI Nyamirambo ndetse n’abarimu bahigisha.

Umuyobozi Wa ESSI Nyamirambo Nshimiyimana Haruna yashimiye ababyeyi barerera muri ESSI Nyamirambo uruhare rukomeye bagize mu kwiyubakira urwibutso ruzafasha abakiri bato kumenya ibyabaye mu gihugu.

Umuhango wo kunamira abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi  ba ESSI Nyamirambo bazize jenocide yakorewe Abatutsi ahantu hatandukanye mu gihugu.

Anibutsa kandi ko uru rwibutso rutavuze ko uru rutonde rw’amazina yanditseho ari abahaguye ahubwo ko ari   abarimu, abakozi n’abanyeshuri bo muri ESSI Nyamirambo bazize jenocide yakorewe Abatutsi ahantu hatandukanye mu gihugu.

Yagize ati: Twubatse uru rwibutso mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bwa Minisitiri w’uburezi (ufite munshingano amashuri abanza n’ayisumbuye) mu mwaka ushize ubwo yifatanyaga  na ESSI Nyamirambo mu muhango wo kwibuka,”

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Minisitiri ufite mu nshingano ze amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, yasabye ababyeyi kwirinda kuvangira abana mu biganiro bashobora kuba bagirana nyuma y’amasomo bishobora kuba byabaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside bitewe n’uko Minisiteri y’uburezi ishishikajwe no kwigisha abana amateka y’ibyabaye no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

MUnyakazi yagaragaje ko hagize umwana warangwa n’ingengabitekerezo yaba ayikomoye ku babyeyi kuko mu mashuri bigoye kubera ingamba Minisiteri y’uburezi yafashe.

Minisitiri ufite mu nshingano ze amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac.
Umuhango wo kunamira abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi  ba ESSI Nyamirambo bazize jenocide yakorewe Abatutsi ahantu hatandukanye mu gihugu.

Twitter: @theinspirerpubl, facebook: The Inspirer publications

376 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *