Abanyamakuru ba Radiyo Voice of Africa baratakamba nyuma y’umwaka urenga badahembwa

Hakizimana Elias.

Abanyamakuru bakorera Radiyo “Voice of Africa” nyuma y’umwaka n’amezi agera kuri atatu bakorera iyi Radiyo badahembwa baratakamba kubera igihirahiro bahezemo kandi imibereho itameze neza kubera kubura amikoro.

Mu mezi agera kuri cumi n’atanu (15) aba banyamakuru badahembwa, ngo nta n’ubwo umukoresha wabo abegera ngo abaganirize ku mpamvu zibitera, ari na cyo gituma bakomeza gutakaza icyizere cyo kuzabona umushahara wabo w’icyo gihe cyose gishize amaso yaraheze mu kirere.

Ngo n’ubwo bimeze gutyo, bamwe mu banyamakuru b’iyi Radiyo baganiriye na The Inspirer badutangarije ko n’ubundi batigeze bahemberwa igihe na rimwe ngo ariko noneho birakabije ku buryo nta n’icyizere bafite cyo kubona amafaranga yabo.

Umwe muri bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni ibibazo twebwe byaranaturenze, kugeza ubu twabajije ba nyir’ubwite baduha iminsi igera kuri irindwi ariko yararenze bifata ukwezi igisigaye ni ukwiyambaza amategeko n’ubutabera kuko umwaka urenga ni munini cyane tudahembwa, ni ubugome rwose,”

Uyu musore avuga ko kwiyambaza inzego za Leta ari yo nzira babona baboneramo igisubizo kuko banafitanye amasezerano n’umukoresha.

Agira ati “Abantu barababaye, akazi gakorwa nabi kuko ikigo dukorera ntabwo kitwubaha kuko iyo kiba kitwubaha baba batwegera bakatuganiriza tukamenya imbogamizi zatumye bataduhemba. Hari mugenzi wacu wari wagiye kubaza bamubwira ko hasigagaye icyumweru ubu hashize ukwezi twaheze mu gihirahiro,”

Undi munyamakuru na we ufite ikibazo cy’uko amazina ye atangajwe byamugiraho ingaruka yabwiye The Inspirer ko baherutse guhembwa muri Gicurasi 2017.

Yagize ati “Duheruka guhembwa mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize, icyo gihe nabwo bari badusigayemo ukwezi kumwe,”

Babayeho bate?

Uyu munyamakuru wa kabiri twaganiriye avuga ko ikibazo cyo gutinda guhembwa Atari ubwa mbere bakigira, ati “Na mbere byabagaho ariko mu mezi atandatu (6) ugasanga bayaduhereye rimwe, kubaho ko buri wese yiyeranja ku giti cye harimo no gufata inguzanyo, ari na yo mpamvu benshi ayo bategereje kwishyurwa bazahita bayishyura abo bagujije,”

Avuga ko iyo hari ugerageje kubaza bamubwira ko bizatungana mu minsi iri imbere none ngo amaso yaheze mu gicu.

Nyamara ngo kugeza ubu babayeho kandi nta n’umwe urasaba inguzanyo ku mushahara.

Hari ibyo bifuza

Umwe muri bo agira ati “Twakwifuza ibintu bibiri: Kimwe cy’ingenzi ni uguhembwa ideni ryose badufitiye, icya kabiri bakicarana natwe kuko ikibazo gihari kinakomeye ntabwo bajya bicarana natwe  ngo tumenye ikibatera kutaduhemba, turasaba ko abayobozi bakuru ba Radiyo batwegera tukaganira ku mihemberwe n’imikoranire ikurikiraho,”

Kudahembwa, kwirukanwa no kudahabwa amakuru ni bimwe mu bigize umusaraba abanyamakuru bo mu Rwanda bagendana.

Undi munyamakuru wakoreye iyi Radiyo akaba we yaranirukanywe adahembwe ibirarane bye yadutangarije ko kuri iyi nshuro abona nta cyizere gihari cyo guhembwa.

Yagize ati “Kubera bakunze gutinda kuduhemba hagashira amezi atandatu cyangwa icyenda nyuma bakayaduha, kuri iyi nshuro byo byaratinze cyane kurushaho ku buryo twagize ubwoba ko bishobora kurangira batayaduhaye,”

Avuga ko inzira bahisemo kubinyuzamo ari ubuvugizi mu itangazamakuru ndetse bakaniyambaza ubutabera.

Yongeraho ko ikimubabaza cyane ari uko yirukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi atanahembwe.

Ati “Jyewe ho banampagaritse mu buryo butemewe n’amategeko, nari mazehafi umwaka n’amezi atandatu ntahembwa ibirarane bari bamfitiye kandi mbakoreye igihe kigera mu myaka itanu kuva mu mwaka wa 2013,”

Mu kiganiro kuri Telefone The Inspirer yagiranye na Mufti w’uRwanda Sheikh Salim Hitimana nyir’iyi Radiyo yatangaje ko kuba aba banyamakuru badahemberwa igihe biterwa n’ikibazo cy’amikoro iyi Radiyo ifite kuva yashingwa, ngo kuko ubusanzwe abanyamakuru bahembwa ku nkunga y’umuterankunga w’Umwarabu kugeza ubu na we utaragira icyo abatangariza kizima kijyanye no guhemba aba banyamakuru.

“Ikibazo nyine urabizi ni ikibazo cy’ubushobozi buke bwa Radiyo kimwe n’ahandi hose ariko twaje kugira ikibazo, uzi ko aya maradiyo abaho mu buryo bw’ubucuruzi akora n’izindi gahunda, ubu rero abazana ibicuruzwa byabo kubyamamazamo babaye bakeya, ariko abantu bari bagishakisha uburyo bongera imbaraga kugira ngo Radiyo yongere igire imbaraga zifatika. Ni muri urwo rwego rero tuba tugishakisha abafatanyabikorwa, hari abafatanyabikorwa twari twabonye twifuzaga ko bazadufasha bo mu gihugu cya Missiri turimo turaganira,”

Mufti Hitimana

Mufti Hitimana avuga ko mbere bari basanganywe umufatanyabikorwa wo mu gihugu cya Arabie saoudite ubafasha kubona amikoro na we waje kugira ibibazo.

“Ariko turimo turaganira na we kugira ngo turebe uburyo twagikemura kuko na twe biba bitubabaje ntabwo tuba tubyishimiye kubona igihe kingana gutya gishize abantu badahembwa. Turacyaganira hari ibyo arimo kudufashamo ari na ho havuye uwo wundi wabonetse wemeye kudushakira nk’ibikoresho kugira ngo tugere hose mu gihugu,”

Avuga ko Radiyo ubusanzwe igera ahantu hangana na 60 ku ijana h’igihugu cyose.

Yongeraho ati “Kugeza ubu ikibazo ni amikoro kandi turimo kuyashaka kugira ngo iki kibazo kirangire, umufatanyabikorwa yajyaga abishyurira rimwe nk’amezi umunani, natwe rero tuza gutungurwa n’uko atubwiye ko ibintu bitari kugenda neza kandi n’ubu turacyavugana.

Ngo byari biteganyijwe ko nyuma y’igisibo cya Ramadhan Islam ishoje, umufatanyabikorwa yari gutanga igisubizo. Hitimana kandi avuga ko bigorana kuganira n’umuntu iyo afite ikibazo nk’iki kuko ngo usanga kenshi atabyumva.

Avuga ko banageze aho baha rugari abanyamakuru ngo bazane amatangazo muri Radiyo amafaranga bayijyanire mu rwego rwo kubafasha kubona amikoro.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rutangaza ko iyo umukoresha akomeje kurerega umunyamakuru atamuhemba iyo bagannye RMC babagira inama yo kumvikana akamuhemba.

Barore Cleophas, Umuyobozi wa RMC aganira na The Inspirer yavuze ko iyo byanze ko umukoresha n’umunyamakuru bumvikanishwa n’uru rwego bagira inama umunyamakuru yo kwiyambaza izindi nzego za Leta zirimo urwego rushinzwe igenzura ry’umurimo cyangwa izindi nzego zishinzwe gukemura amakimbirane y’ibirebana n’umurimo.

Barore Cleophas.

Igisubizo mu buryo burambye

“Hanyuma ariko mu buryo burambye usanga hakenewe uburyo bwo gushyiraho ingamba mu buryo burambye zituma umukozi akora mu burenganzira bwe bwose bwubahirijwe, umukoresha na we akubahiriza inshingano ze. Ibyo rero bikwiye kuba bikemurwa n’uko hajyaho uburyo abanyamakuru bagira mbere na mbere amasezerano yanditse, ikindi hakaza uburyo bwo gukurikirana hakamenyekana uko umukoresha udahemba umukozi yagira ahantu akeburirwa, akabibazwa,”

Kugeza ubu harimo gutekerezwa ivugururwa ry’itegeko ry’itangazamakuru hashyirwaho umurongo ngenderwaho wa politiki mu itangazamakuru.

Barore agira ati “Ibyo bintu byombi bishobora kuzaza bitanga igisubizo cy’ibibazo biriho uyu munsi wa none mu itangazamakuru,”

Hakizimana Elias @theinspirerpubl

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

204 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *