Imiryango ifite aho ihurira n’abana yifuza ko ingengo y’imari igenda ku bikorwa bibagenerwa yakwiyongera

Tuyishime Malachie.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku itariki 31 Gicurasi 2018 cyari kigamije gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari iri gutegurwa y’umwaka 2018/2019, Impuzamuryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO) n’umuryango wita ku bana (Save the children), bongeye gusaba ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abana yakongerwa.

Mu busesenguzi bwakozwe n’iyi miryango bwagaragaje ko ibibazo igihugu gifite biterwa n’uko gutumiza serivise hanze bikiri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’amafaranga ashorwa mu burezi, kuzigama byaragabanutse guhera mu mwaka wa 2013, amafaranga Leta iguza mu gihugu no hanze yacyo aracyari menshi, amafaranga agenda ku bakozi akubye hafi kabiri agenda ku bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Murwanashyaka Evaliste, Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yavuze ko ibi bibazo bigira ingaruka ku ngengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abana, kuko iyo byiyongereye ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abana iragabanuka.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurengera abana no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa

Zimwe mu nama batanze ni uko ibigo bimwe na bimwe bya Leta byagakwiye guhuzwa, ibikorwa by’ubwizigame bigashyirwamo imbaraga, inguzanyo Leta isaba zikagabanuka kugira ngo zitazaba umutwaro ku bana mu gihe kizaza.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko inzego za Leta zitajya zegera abana ahubwo Sosiyete Sivile nizo zegera abana zikamenya ibibazo byabo ndetse zikabafasha gusobanukirwa ibyo baba batazi.

Ingengo y’imari igenda ku burezi ingana na 11.5% mu gihe amasezerano mpuzamahanga avuga ko ingengo y’imari igenda ku burezi idakwiye kujya munsi ya 20%.

Uwera Zamida wari uhagarariye abana yagize ati “Nitwe Rwanda rw’ejo mu gihe tutitaweho bigira ingaruka mu gihe kizaza, urugero iyo abana baterwa inda biyongereye ntaho igihugu kiba kigana, bityo abana bakwiriye kwitabwaho mu bikorwa byose igihugu gikora,”

Uwera Zamida umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge

Zimwe mu nama iyi miryango itanga ni uko mu rwego rwo kwita ku mibereho y’abana hakwiye kujyaho umukozi muri buri karere ushinzwe abana akajya akurikirana imibereho y’abana, inama (forum)z’abana zikitabwaho ndetse na komisiyo y’abana ikongererwa ingengo y’imari kugira ngo abana babashe kugira ubuzima bwiza.

Ingengo y’imari ienerwa ibikorwa by’abana ikwiriye kuzamuka ikagera nibura kuri 15% kuko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 ingengo y’imari yahariwe uburezi yari 11.5% mu gihe mu rwego mpuza mahanga idakwiye kujya munsi ya 20%, ikibazo gikeneye ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo hagaragazwe ko ingengo y’imari igenda ku bana ikwiye kongerwa.

Iyi miryango yasabye ko imbaraga zashyizwe mu guca caguwa zagakwiye kuba zikoreshwa mu gukemura ibibazo by’abana kuko mu gihe abana batitaweho igihugu ntahantu kiba kigana.

Imiryango yita ku bana irasaba Leta ko hashyirwaho ingengo y’imari isubiza ibibazo by’abana ku buryo burambye.

Tuyishime Malachie @theinspirerpubl

 

 

 

345 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *