Mudandi Frank yasohoye indirimbo nshya “Soulmate”

THE INSPIRER.

Ndamyirokoye François ukoresha mu buhanzi izina rya “Mudandi Frank” nyuma yo gusohora indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss” yasohoye iyitwa “Soulmate”.

yatangaje ko iyo ndirimbo yayikoreye by’umwihariko abakundana dore ko “Soulmate” bisobanura umukunzi nyawe wo mu byiza n’ibibi.

Yagize ati “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ishimishe abafite abakunzi bamwe b’ukuri batagira uburyarya. Muri make nayikoze kugira ngo ishimishe abantu bakundana  nta buryarya buri  hagati yabo”.

Ku rundi ruhande avuga kandi ko ari indirimbo yakoze kugira ngo ishimishe abantu bose muri rusange mu buryo bwo kuyibyina kuko ibyinitse.

Ati “N’abantu bakunda kubyina nabatekerejeho njya gukora  iyi ndirimbo”.

Yasobanuye kandi ko izina Mudandi yatangiye kuryitwa ubwo yari akiri muto cyane akura arikunda arikomeza uko.

Avuga kandi ko iyo ndirimbo yayitunganyirijwe na Producer Fazzo mu nzu itunganya umuziki yitwa “Next Records” ikorera mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimoronko.

Impamvu yakorewe iyo ndirimbo na Fazzo, yavuze ko ari uko ari umwe mu batunganya indirimbo neza hano mu Rwanda ko kandi hari gihamya cy’uko hari abahanzi benshi yatumye umuziki wabo utera imbere.

Mu minsi iri imbere avuga ko azasohora amashusho y’iyo ndirimbo ngo kandi n’ibihangano bitandukanye azakomeza kubisohora bitandukanye n’uko umwaka ushize atakoze indirimbo nyinshi.

Kuba atari yaherukaga gusohora indirimbo yavuze ko yari yarafashe umwanya wo gutekereza ku muziki agomba gukora n’icyerekezo cyawo ku buryo utangira kumubyarira inyungu.

Abatunganya indirimbo batandukanye kandi avuga ko yiteguye gukorana nabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhanzi bwe. Akiri muto avuga ko kandi ari bwo yatangiye kumva akunda kuririmba ngo gusa mu ntangiro ntabwo byagiye bimworohera gukora ubuhanzi kuko bamwe bo mu muryango we bumvaga byari kumubangamira mu myigire ye.

Amaze gukura kuko yari abonye ko bidashobora kugira icyo byangiza mu buzima bwe, nk’uko yemeza ko ari impano ye yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukomeza ubuhanzi.

Mu minsi iri imbere avuga ko atangira gutaramira ahantu hanyuranye agezaho abantu ibihangano bye bitandukanye.

2,419 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *