Abagore bakora ubuhinzi buciriritse bagiye kuzamurwa n’umushinga wa miliyoni 10 z’amadorari

Hakizimana Elias.

Abagore bakora ubuhinzi buciriritse bagiye gufashwa n’umushinga w’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), umushinga uzashorwamo amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amadorari.

Uyu mushinga uzagira uruhare runini mu kubafasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry’ikirere ryatezaga igihombo kirimo iyangirika ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018 ni bwo hatangijwe amahugurwa y’abazashyira mu bikorwa uyu mushinga, barebera hamwe uko ingufu zizasaranganywa hagati ya Leta na NEPAD ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta kugira ngo ishyirwa mubikorwa ryawo rizagende neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Migeprof, Mutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko ari gahunda ije kugira ngo ifashe abagore ngo kuko ari bo benshi mu buhinzi butaratera imbere cyane.

Mutoni kandi yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu kongerera ubumenyi abagore bakora ubuhinzi buciriritse, ari na bo benshi bagaragara mu buhinzi, bityo banabone uburyo bubafasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika z’ikirere zigera ku buhinzi.

Abagore bagize umubare muni w’abaturage mu Rwanda ku kigero kiri hejuru ya 52 ku ijana mu Banyarwanda bakora ubuhinzi barenga 80 ku ijana.

Gutegura ibihembwe by’ihinga bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, kubaha inyongeramusaruro, imbuto zijyanye n’ubutaka n’ikirere, kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi, kubongerera ubushobozi n’ibindi biri mu bikubiye mu bumenyi aba bagore bazahabwa.

Nk’uko Mutoni yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA).

Ni umushinga uzamara imyaka itanu kuva muri Nyakanga 2018, ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta, igeragezwa ryawo rikaba rigiye gutangirizwa mu turere twa Ngoma na Nyaruguru nka tumwe mu tugerwaho n’ingaruka nyinshi z’ihindagurika ry’ibihe kandi turimo abahinzi benshi b’abagore bakennye banakora ubuhinzi buciriritse.

Edna Kalima, ni umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda ya NEPAD yo gufasha umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere (GCCASP),

Yagize ati “Abagore baba bakeneye amahugurwa abafasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi bibazo bahura nabyo, baba bakwiriye rero gukorera hamwe no gushyiraho ihuriro rigamije kubafasha mu biganiro mpaka ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibugarije,”

Hakuzwimana Gédéon ushinzwe gukurikirana abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma yavuze ko uyu muhsinga bawitezeho kuzamura urwego rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi.

Ati “Twagiye duhura n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe, ibyo bigatuma abakora ubuhinzi bahura n’ibibazo bitandukanye. Na none twahuye n’ihindagurika ry’ibihe bishingiye ku mvura nyinshi kandi usanga bigira ingaruka ku bagore ibyo bahinze ntibyere neza, uyu mushinga nkaba numva uzadufasha mu kubaha ubushobozi kugira ngo bamenye uko bakora ubuhinzi bw’umwuga.”

Ibihugu birimo Nigeria, Cameroon, Ethiopia na Malawi na byo bizafashwa na NEPAD, bikaba byaratoranijwe hagendewe ku bushake bw’ibihugu mu kuzamura ubushobozi bw’umugore.

Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF Mutoni Gatsinzi Nadine asobanurira Edna Kalima Umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda ya NEPAD uko abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda bahagaze. (Courtesy).

 

 

983 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *