Kagugu: Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babo bo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu, umudugudu wa Gicikiza nyuma yo gusobanukirwa n’amateka y’ukuri ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, biyemeje guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bahereye aho batuye.

Ni nyuma yo gusuura inzu ndangamateka y’intekonshingamategeko ku wa 12 Mata 2018, igaragaza uko jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise zariho icyo gihe) zifatanije n’interahamwe, uruhare rw’abafaransa ndetse n’ingabo za MINUAR zatereranye inzirakarengane zahigwaga kugeza aho ingabo za RPA/F (Rwandan Patriotic Front) zifata umwanzuro wo kuyihagarika.

Iyi nzu ndangamateka igaragaza kandi uburyo abanyapolitiki b’abatutsi bahungiye mu ntekonshingamategeko yahoze yitwa (CND) banyuze mu nzira y’umusaraba, aho bari barinzwe n’ingabo 600 za RPA/F zari zihanganye n’iza FAR zirenga 45,000 hiyongereyeho n’interahamwe zitabarika ariko bakarwana kugeza interahamwe na FAR batsinzwe umwanzi akunamura icumu maze tariki 4 Nyakanga uRwanda rukabohorwa Kigali imaze gufatwa na FPR-Inkotanyi.

Basobanuriwe amateka nyakuri y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.

Mu kiganiro n’itangazamakuru urubyiruko rumaze gusuura no gusobanukirwa amateka ya jenoside n’ubukana yateguranywe ndetse n’ihanuka ry’indege ya Habyalimana Juvenal bivugwa ko ari we wabaye nyirabayazana wa Jenoside, urubyiruko n’ababyeyi bamenye amateka y’ukuri maze bavuga ko bagiye guhagurukira kurwanya uwo ari we wese watuma ibyabaye byongera kuba ukundi.

Kayitesi Joselyne  w’imyaka 36 asheshe akanguhe ugereranije n’urundi rubyiruko rwasuuye iyi nzu ndangamateka ya Jenoside. Yavuze ko yigiyemo amasomo menshi akwiye no kugeza ku bakiri bato.

Yagize ati “Isomo rya mbere nkuyemo ni uko jenoside yateguwe kandi igateguranwa ubukana bwiganjemo ingengabitekerezo y’urwango, ngomba gushishikariza urubyiruko n’abakiri bato kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Twasobanukiwe ihanurwa ry’indege ya Habyarimana dusanga bitandukanye n’uko byajyaga bivugwa, tumenya neza akamaro ko kwitanga no gukunda igihugu ndetse n’ubutwari bw’ingabo za RPA/F zahagaritse jenoside, iri ni isomo ritwigisha guharanira amahoro ya bagenzi bacu,”

Bagirinka Clémentine afite imyaka 19, mu giye cya jenoside yari ataravuka. We ngo yatunguwe n’ukuntu ingabo 600 gusa za RPA/F zabashije guhangana kandi zigatsinsura iza FAR n’ibitero by’interahamwe ibihumbi n’ibihumbi. Yagize ati “Isomo nkuyemo ni uko ubunyangamugayo no kwigirira icyizere buri gihe bitsinda,”

Ndayisabye Giovani na we ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendoshuri muri iyi nzu ndangamateka. Icyamutangaje ni uko aho avuka mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo ho mu ntara y’i Burasirazuba hacukurwaga ibyobo bakababeshya ko ari ibyo kubazanira amazi hafi. Ati Jyewe nasobanukiwe neza impamvu ya biriya byobo maze kubona ko byashyizwemo abatutsi, bahoraga batubwira ko ari ibyo kutuzanira amazi hafi,”

Hakizimana Elias

274 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *