Patient Bizimana azanye igitaramo kihariye cya Easter Celebration

THE INSPIRER.

Patient Bizimana aganira n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki 05 Werurwe 2018.

Umuririmbyi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kuzanira abanyarwanda igitaramo kidasanzwe “Easter Celebration panafrican chapter”.

Ni igitaramo azafatanyamo na Aimé Uwimana, Israel Mbonyi ndetse by’umwihariko yanatumiyemo umuhanzikazi Sinach.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 01 Mata 2018 muri Parking ya Stade Amahoro i Remera, kikaba gikurikira ibindi bitaramo Patient Bizimana akora buri mwaka, agamije kwizihiza izuka rya Yesu.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018, ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’itangazamakuru, yagize icyo asobanura kuri iki gitaramo yise ko kidasanzwe.

Yagize ati « Nabanjirije kuri ba Appolinnaire ba hafi hano muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu hazaza Sinach ufite indirimbo zifasha abantu benshi. Yagiye aba icyitegererezo ku bantu benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki ni icyiciro cyo ku rwego rwa Afurika, niyo mpamvu namuhisemo. »

Bizimana yasobanuye ko Sinach azazana n’itsinda ry’abantu 13, bazaririmbana n’abahanzi barimo Aime Uwimana na Israel Mbonyi bo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Bizimana yatangiye gutegura igitaramo cya Easter Celebration, aho yaririmbanye n’abahanzi :Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha na The Sisters bo mu Rwanda.

Ahamya ko imyiteguro imeze neza, aho azafashwa na  Mushyoma Joseph ufite ubunararibonye mu mu mitegurire y’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Mushyoma, yavuze ko bazamufasha kurushaho kunoza imyiteguro mu bijyanye n’uburyo igitaramo.

Ati “Byose ubu byamaze kunozwa , uyu muhanzikazi w’icyamamare Sinach azataramira Abanyarwanda kuri Pasika, hari n’amashusho na we ubwe azashyira ahagaragara mu minsi iza yo kwemeza urugendo rwe i Kigali. »

Kwinjira

Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe mu buryo , ubwo kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Iki gitaramo cya EasterCelebration ni ku nshuro ya kane Patient Bizimana agitegura ndetse cyanyuze benshi barimo abanyarwanda n’abanyamahanga yagiye atumira mu bihe bitandukanye.

@theinspirerpubl

 

232 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *