Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa kubaba hafi

Yanditswe na: Niwejambo Jean Bertrand

Mu gihe hagiye hafatwa ingamba zitandukanye n’impande nyinshi zihangayikishijwe n’ubuzima bw’abana bo mu muhanda, hari bamwe mu babashije kuvamo bakanasubizwa mu mashuli, ababyeyi babo bakaba basabwa kubagira inshuti zabo kuko nyuma y’igihe kinini baba batarabanye  bibera mu mico mibi.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda ni kimwe mu bihangayikishije abanyarwanda, uko bwije n’uko bukeye kubera ibibazo bitandukanye mu miryango nk’amakimbirane, ihohoterwa ndetse n’ibindi.

Umubare w’aba bana kandi ugenda wiyongera umusubizo, ariko Leta y’u Rwanda nayo igafata ingamba ifatanije n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Zimwe mu ngamba zafashwe mu gushakira umuti urambye iki kibazo, abana bamwe basubijwe mu buzima busanzwe ndetse no mu mashuli.

Mwalimu Munyankumburwa Emmanuel    wo ku kigo cy’amashuli abanza ya Shangwe mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo avuga ko bigoye cyane kugira ngo babashe kubana neza n’abo basanze, ariko ngo ntacyananirana habayeho ubufatanye bwa buri wese.

“Biragoranye kugira ngo aba bana baba bavuye mu muhanda babashe kubana neza n’abandi mu ishuli, kuko iyo urebye hirya gato barwana n’abandi bahasanze, imico yabo iba itandukanye. Uburyo bwiza nabonye ni ukubegera ukabagira inshuti hanyuma bakabona ko na bo ari abana nk’abandi, ibyo bikozwe mbere na mbere n’ababyeyi babo biba byiza kurushaho.”

Leta y’u Rwanda mu ngamba yashyizeho, birakwiye ko umwana yakarerewe mu muryango kugira ngo abashe guhabwa uburere bwiza ndetse anagire indangagaciro ziranga umunyarwanda, ni muri urwo rwego hashyizweho ikigo kihariye cyo kwita ku bana bakuwe mu muhanda ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Bosenibamwe Aime, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingororamuco avuga ko ari byiza ko ababyeyi bakagiriye abo bana urukundo kuko ngo ari cyo cyafasha uwo mwana kwiyumva mu muryango.

Yagize ati “Nkuko umwana ahanini ajya mu muhanda kubera impamvu zitandukanye ziba ziri mu muryango nk’ubuharike, amakimbirane ndetse n’urwango rukabije rwahaboneka, ni byiza ko wa mwana twakuye mu muhanda iyo asubijwe mu muryango abo asanze bamugaragariza urukundo kandi na we tuba twarabimutoje.”

Abana bavuye mu muhanda bakirwa mu bigo bitandukanye bibitaho, bakigishwa imyitwarire myiza ndetse bakanamenyerezwa kuba basubizwa mu ishuli.

Umuryango nyarwanda ndetse n’inzego bwite za Leta barasabwa kubaha  urukundo kuko na bo bafite uburenganzira bwo kubaho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingororamuco kigaragaza kandi ko hari abandi bana baba bagaragaza ibimenyesto byo kuba banywa ibiyobyabwenge, bagasaba buri wese kuba maso ngo ikibazo cy’abana bo mu muhanda kigabanye ubukana ntikibe imbogamizi z’umutekano.

158 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *