Icyo u Rwanda ruvuga ku kurasana kwabaye hagati ya RDF na FARDC

Brig Gen Nkubito aganira n’abasirikari ba EJVM ku gitero cyabereye ku butaka bw’u Rwanda (Ifoto/Mbonyinshuti Jean d’Amour).

Mu gitongo cyo kuwa 13 Gashyantare 2018, ku mu mupaka w’u Rwanda na Congo habereye ukurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi hagwamo abantu.

Brig. Gen Eugene Nkubito uyobora diviziyo ya II y”Ingabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko imirwano yatewe no kwenderanya kw’igisirikari cya Congo (FARDC).

Kuva mu ma saa 17h45 Itsinda ry’Ingabo z’Ibihugu by’Akarere rishinzwe kugenzura ibibera Ku mipaka (EJVM) rikoraniye mu Karere ka Musanze aho riri gusobanurirwa uko kiriya gitero cyakozwe hagamijwe kumenya ukuri nyakwo kuri cyo.

Brig. Gen Nkubito yasobanuye uko EJVM yaje mu Rwanda Ku busabe bwa RDF.

Brig Gen Nkubito yasobanuye ko FARDC yarenze umupaka igaba igitero ku ngabo z’u Rwanda zifite ibirindiro ahitwa Mutara akaba ari mu Mudugudu wa Terambere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze.

Mu bisobanuro byatanzwe na Brig. Gen Nkubito, yashimangiye ko “FRDC yavogereye ubutaka bw’u Rwanda.”

Brig. Gen yavuze ko bakimara kugabwaho igitero bamenyesheje ubuyobozi bukuru bwa RDF bubasaba guhagarika kurasa.

Hagati aho ngo umuyobozi ukuriye iperereza (J2) muri RDF yamenyesheje mugenzi we wo ku ruhande rwa Congo iby’igitero cyagabwe ku Rwanda bityo amwemerera kubibwira abamukuriye nuko ukurasana guhagarikwa gutyo.

Nk’uko bigaragara muri raporo irimo n’amafoto Brig Gen Nkubito yamurikiye itsinda rya EJVM, mu kurasana kwabaye Congo yapfushijemo abasirikare batatu.

Mu biganiro bikomeje guhuza RDF na EJVM itangazamakuru ribaye rihejwe.

Inkuru ya Izubarirashe

818 total views, 5 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *