Cyuma aratabaza nyuma yo kwamburwa urwuri rwagurishijwe bujura inka ze zikaba zigiye kwicwa n’inzara

*Nyuma y’imyaka 9 guze urwuri anarwororeramo, uwarumugurishije yongeye kurugurisha undi.

*Ubu Cyuma ari muri gereza ashinjwa inyandiko mpimbano z’ubugure bw’urwuri nk’uko bamwe mu muryango we babitangaza.

*Cyuma wagurishijwe urwuri bwa mbere na Kazoza warugurishijwe bwa kabiri ntibavuga rumwe.

*Biravugwa ko Munyamasoko warubagurishije bujura na we ari muri gereza. ____________________________________________________

Agahinda, igihirahiro n’umubabaro urangajwe imbere no kubura ibitotsi kubera inka ze zishonje nyuma y’uko ifamu/urwuri rwe rugurishijwe bwa kabiri ku muherwe, nibyo Cyuma Barnaba yagaragazaga ubwo twamusuraga mu gikumba cy’inka mu ntangiriro z’uku kwezi.

Nyuma y’uko asurwa n’itangazmakuru, abavandimwe be badutangarije ko yaje no gutabwa muri yombi na Polisi ashinjwa inyandiko mpimbano z’ubugure bw’ubu butaka aragiriramo inka.

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko ni umuturage w’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Nyabihu. Mumwaka wa 2011,yaguze ifamu iherereye mu kagari ka Mutaho, umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu (bakunzekwita muri Gishwati)mu ntara y’Iburengerazuba.Cyuma ubwo yari mu rwuri mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare.

Nk’uko Cyuma ubwe abitangaza, ngo uwamugurishije urwuri mbere witwa Munyamasoko Desire ari na we wongeye kurugurisha undi ku nshuro ya kabiri, ngo yari yararumuragije mu mwaka wa 2007, ubwo habarurwaga ubutaka muri gahunda ya Leta, arumuha kugira ngo abe yororeramo inka kuko Nyirarwo Munyamasoko we nta nka yari afite.

Uru rwuri rufite hegitari eshanu (5ha). Nyuma mu mwaka wa 2009, nyir’urwuri yaje gushaka kurugurisha, Cyuma ahita aguraho hegitari 2,5, yishyura Munyamasoko amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Maganatatu (2,300,000FRW), bandika inyemezabugure (receipt) iriho imikono y’abahamya.

Nyuma nanone igice gisigaye Cyuma yaje kucyishyura miliyoni eshatu n’ibihumbi maganarindwi, yose hamwe yandikwa ku nyemezabugure imwe aba akukanye urwuri ku mafaranga y’uRwanda miliyoni esheshatu (6,000,000 FRW).Impapuro zombi zigaragaza ko Cyuma yaguze urwuri na Munyamasoko.

Kubera ko ibyangombwa by’ubutaka byari bitaratangwa, Cyuma yabaye ahawe iby’agateganyo bibaruye kuri nyir’urwuri Munyamasoko.

Mu mwaka wa 2017, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika ubutaka cyatangaga ibyangombwa bishya, Munyamasoko yanze kuguranira Cyuma ngo amuheshe ibyangombwa by’ubwo butaka kuko yashakaga kongera kuyigurisha undi witwa Kazoza Rushago Justin.

Cyuma agira ati “Namusabye kumpinduriza ibyangombwa by’ubutaka aranga agumya kunderega ambwira ko ahuze, naje gusanga arimo kundindagiza kugira ngo agere ku ntego ze nsaba inama mu muryango bamusaba gutanga igihe ntarengwa cyo kumpinduriza ibyangombwa, ariko nigira inama yo kujya gutambamira ubutaka ku murenge,”

Cyuma yaje kubwirwa n’ubuyobozi bw’umurenge ko budafite imbaraga zahangara Kazoza, kuko yari yaramaze kugura ubu butaka.

Cyuma agira ati “naje kumva ko Munyamasoko agiye kugurisha urwuri rwanjye njya kugisha inama akarere barambwira ngo ikibazo nkigeze ku kigo gishinzwe kwandika ubutaka. Ku bw’amahirwemake, naje kumva ko tariki ya 27 ukwakira 2017 Munyamasoko yamaze kugurishaurwuri kuri Kazoza anamuha ibyangombwa bishya bimwanditseho,”

Munyamasoko yagurishije uru rwuri na Kazoza ku mafaranga miliyoni makumyabiri n’imwe na maganatanu 21,50,000FRW.

Cyuma ngo bimubera urujijo, akibaza impamvu yaba yihishe inyuma y’ubu bugure yitako ari ubujura cyangwa ubuhemu, aho umuntu agurisha ikintu kabiri, undi na we akakigura kandi azi ko cyari cyaragurishijwe usanzwe agitunze.

Avuga ko Kazoza atari ayobewe ko urwuri aguze ari urwe kuko ngo bari bamaze imyaka igera ku 9 babangikanije ibikumba (inzuuri).

Ati “Buri muturanyi na Kazoza ubwe bari babizi ko urwuri ari urwanjye, ikirego nakijyanye kuri polisi ubu kiri mu rukiko,”

Mbere y’uko ikibazo kigera mu rukiko, Kazoza ngo yari yemeye kuganira n’umuryango wa Cyuma ngo bakemure ikibazo mu mahoro hatitabajwe ubutabera, bakabwira Munyamasoko kumusubiza amafaranga y’ubugure. Ngo ku bw’amahirwe make za miliyoni yishyuwe 25 yari asigaranye 13 gusa, ariko umuryango wemera kumufasha kwishyura asigaye, nyuma ngo birangira Munyamasoko abivuyemo abwira Cyuma ngo azjye kumurega aho ashaka.

Cyuma arataka ko inka ze zigiye kwicwa n’inzara kubera Kazoza yazishyizemo ize 30 zose hamwe ziba 40 mu rwuri ubusanzwe  rugenewe inka icumi.

Cyuma yagize ati “Ndifuza ko inzego z’ibanze zabwira Kazoza agakura inka ze mu rwuri rwanjye akandekera inka zikisanzura,”

Ikibazo cya Cyuma kandi gishimangirwa na bamwe mu bagize umuryango we.

Birangamoya Pierre Claver n’umubyeyi wa Cyuma. Ahamya ko Munyamasoko Desire yagurishije urwuri na Cyuma nyuma akaza kongera kurugurisha Kazoza.Birangamoya Pierre Claver uhamya ko Munyamasoko yongeye kugurisha urwuri bwa kabiri.

Ati “Kazoza ajya kugura uru rwuri ntiyari ayobewe ko ari urwa Cyuma kuko n’inzuri zabo ziregeranye, twabonye ko ari intayegayezwa kandi nyakindi twari gukora,”

Ngirumwami David na we ni umwe mu bavandimwe ba Cyuma uzi iki kibazo. Agira ati “ nyuma yo kugura uru rwuri Kazoza yakoresheje ubudahangarwa afite ahita azanamo inka ze 30,”

Aganira n’itangazamakuru, Kazoza yavuze ko ubwe na we arimo guhohotewa na Cyuma udakura inka mu  rwuri rwe.

Kazoza yagize ati “Cyuma nta rwuri agira muri Gishwati, ahubwo arimo gukoresha urwuri rwanjye naguze na Munyamasoko Desire mu mezi ane ashize. Munyamasoko yambwiyeko urwuri yari yararuragije Cyuma ngo yororeremo inka ze icumi, ikibazo mfitanye na Cyuma n’uko yanze gukuramo inka ze,”

Ubu Kazoza afite impapuro zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika ubutaka, zifite uburambe bw’imyaka 99.

Kazoza avuga ko Cyuma ari we gisambo kuko ngo asa n’uwabohoje urwuri rwe.

Ati “Ahubwo Cyuma ni igisambo kuko ashaka gufatira urwuri rwanjye, Munyamasoko warungurishije ni mwene wabo kandi numvise ko basanzwe bafitanye amakimbirane mu miryango,”

Kazoza ahamya ko nta kibazo afitanye na Munyamasoko baguze, agashinja Cyuma gukora inyandiko mpimbano y’ubugure bwa miliyoni 6.

Kazoza kandi nubwo bavuga ko yarenze inzego z’ibanze mu gusaba icyemezo cya burundu cy’ubutaka, avuga ko ari uburenganzira bwe kugisaba urwego urwo ari rwo rwose rubishinzwe. Avuga ko kandi ntaho ahuriye n’iki kibazo, ngo keretse urukiko rubimuhamije.

Akomeza avuga ko yasabye inzego z’ubuyobozi kumukurira mu rwuri inka za Cyuma kandi ngo barabimwemereye.

Agira ati “Ntacyo mpfa na Cyuma kuko nta bisinesi nta n’ikindi mfatanije na we, icyo nifuza nuko ankurira inka ze mu rwuri rwanjye,”

Ni nde urengana?

Cyuma yatengushywe na Munyamasoko ubwo yangaga kumuhinduriza ibyangombwa by’ubutaka.

Bitegerejwe ko urengana amenyekana nyuma y’umwanzuro w’urukiko, aho kugeza ubu nyuma y’aho cyuma atangiye ikirego, yafunzwe azira guhimba impapuro z’ubugure, nyuma Munyamasoko na we agatabwa muri yombi azira kugurisha ibitari ibye kuko Cyuma afite impapuro baguriyeho mbere y’uko yongera kugurisha uru rwuri Kazoza.

Ni urwuri rwari rufite N0.5 mbere y’uko rwandikwa kuri Kazoza, ubu rukaba rwarahawe UPI 3/04/09/04/3692 ku cyemezo cyahawe Kazoza amaze kurwandikisha.

The Inspirer yashatse kumenya uko ikibazo cy’inka za Cyuma na Kazoza ziri mu rwuri rumwe mu makimbirane cyakemuwe n’umurenge wa Rambura ntibagira icyo badutangariza.

Hakizimana Elias @theinspirerpubl

 

 

782 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *