Impano Academmy Rwanda ya Allen Simms izigisha abakiri bato gusimbuka urukiramende n’umurambararo

Nyuma yo gutezuka ku muco gakondo wo gusimbuka urukiramende n’umurambararo, Impano Academmy Rwanda ya Allen Simms izafasha benshi muri uyu mukino warukumbuwe na benshi.

Umunyamerika wakanyujijeho mu mukino wo gusimbuka umurambararo ndetse n’urukiramende mu mikino Olimpike kuri ubu uyu mugabo akaba ari mu Rwanda gutangiza Ihuriro ry’abana bazigishwa gusimbuka muri ibi byiciro.

Iri huriro ‘Impano Academmy Rwanda’ rikaba rizaba rifite icyicaro hano mu Rwanda ariko rikazaba rikorera muri Africa mu bihugu bitandukanye.

Si iri huriro gusa kuko uyu mugabo Allen Simms yari amaze gufungura inzu igurishirizwamo imyenda ya Sports itandukanye izajya ifasha abantu bose kuba bakora Sports mu buryo bwiza kandi bworoshye.

Iyi myenda ikaba inakorerwa hano mu Rwanda aho wagera ku iduka ryabo riherereye hano imbere ya Stade Amahoro iremera bagahita bakwakira ndetse bakagukorera imyenda wifuza.

Allen Simms.

Egide @theinspirerpubl

174 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *