Ibifi binini byihishe inyuma y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nibifatwa bizajya bifungwa burundu, Busingye

Ubutabera

Minisiteri y’ Ubutabera yatangaje ko ibifi binini bivugwa ko byihishe inyuma y’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko nibifatwa bizajya bikatirwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa burundu mu itegeko rishya ririmo gutorwa.

ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Busingye Johnston mu kiganiro Minijust yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018, mu nama yahuje itsinda ry’abayobozi b’inzego zigize urwego rw’Ubutabera (Leadership Group members), inama yari iyobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge kikiri mu rubyiruko rw’u Rwanda kiri muri byinshi byagaragajwe bigifite inzira ndende mu kubikemura.

Minisitiri Busingye yasobanuye ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikwiye kurebwa mu byiciro bibiri, Kubikwirakwiza no kubicuruza(Trafficking) ndetse n’icyiciro cy’ababinywa(babigura), maze avuga ko mu itegeko rishya ririmo gutorwa ibifi binini bizajya bifatwa mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bizajya bifungwa imyaka 25 cyangwa burundu.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018 (Elias Hakizimana).

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’ abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda we yatangaje ko ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ari uruhererekane rw’abantu benshi uhereye ku bacuruzi babyo bakuru kugeza kubabigurisha n’ababinywa.

Yagize ati “Icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ni ubucuruzi bw’uruhererekane ariko burimo n’amafaranga menshi, niyo mpamvu mubona bukomeza gukorwa, impamvu mubona ko hari ibifi binini bibwihishemo ni uko mubona bikomeza gukorwa babirwanya, birasaba ubufatanye mu kuroba ibyo bifi,”

Yakomeje agira ati “ Twe gukomeza kuvuga gusa ko hari ibifi binini, abo tubona ni bamwe babipakira (ibiyobyabwenge) kandi barafatwa, uzabona igifi kinini azadutungire agatoki,”

Ikindi kibazo cyagaragajwe mu biyobyabwenge bimaze gushinga imizi ni ikibazo cy’inshinge bitera zo mubwoko bw’ikiyobyabwenge cya (Heroine) na zo zimaze iminsi zibonwa mu rubyiruko.

Minisitri w’Ubutabera Busingye Johnston avuga ku kibazo cy’Ibiyobyabwenge. (Elias Hakizimana).

Hakizimana Elias @theinspirerpubl

 

241 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *