Mu mezi atandatu ashize, amasoko ya Leta agera ku 2000 yatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

The Inspirer

Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ‘e-procurement’ ngo ryafashije Leta gutanga amasoko binyuze mu mucyo aho kuva muri Nyakanga 2017 hamaze gutangwa agera ku 2000.

Ibi byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mutarama 2018, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta (RPPA) aho cyatangaje ko intego zacyo zo kwifashisha ikoranabuhangamu gutanga amasoko (e-procurement) zigenda zigerwaho ndetse n’uburiganya bwagaragaragamo bukaba bwaragabanutse.

Umuyobozi w’umushinga wa e-procurement, Migambi Richard, yavuze ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza umwaka ushize, amasoko 1906 yatangajwe agapiganirwa na ba rwiyemezamirimo basaga 3000.

Yagize ati “Kugeza ubu amasoko 1906 yaratangajwe; ni imibare yo mu Ukuboza ariko ubu ashobora kuba yariyongereye akagera ku 2000. Yatangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Muri ayo, 1313 yamaze gufungurwa,”

Umuyobozi w’umushinga wa e-procurement, Migambi Richard aganira n’itangazamakuru. (Courtesy).

Yatangaje ko muri amwe yafunguwe hamaze kunyuramo amasezerano yasinywe 839, naho ibitabo by’amapiganwa byatanzwe na ba Rwiyemezamirimo bikaba bigera ku 7254.

Migambi kandi yasobanuye ko ubu buryo bwatanze umusaruro ukomeye mu kugabanya impapuro zikoreshwa mu gutanga amakuru no kugabanya igihe ba rwiyemezamirimo bakoreshaga mu kuyageraho n’uburiganya burimo nko kwigana kashi n’ibindi bishobora gutuma umuntu abona isoko atarikwiriye.

Ruswa yaragabanutse

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ubushobozi muri RPPA, Sibomana Célestin, yavuze ko ikoranabuhanga rya ‘e procurement’ ryashyiriweho kugabanya ruswa kandi ko bigenda bigerwaho nubwo atari ijana ku ijana.

E-procurement, ni ikoranabuhanga ryatangijwe na Minecofin ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), rikaba ryitezweho gukemura ibibazo bitandukanye birimo ikoreshwa ry’impapuro na ruswa mu masoko ya Leta.

Iri koranabuhanga ryafashije ba Rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi gupiganira amasoko no kuyatanga bakoresheje e-procurement, ku buryo nta buriganya bushobora kugaragagaramo mu kwandikisha, hakoreshejwe umukono w’ikoranabuhanga (e-signature), binyuze muri RDB.

Muri Kamena 2016, nibwo umushinga wa e-procurement watangiriye mu bigo umunani bya Leta birimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), iy’Ubuzima (Minisante) iy’ibikorwaremezo (Mininfra), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, (RDB), Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi(RTDA) n’igishinzwe ubuzima (RBC) hakiyongeraho uturere twa Gasabo na Kicukiro.

Nyuma y’aho bigaragaye ko igerageza ry’uyu mushinga ryagenze neza, guhera muri Nyakanga 2017 izi serivisi zagejejwe mu bigo byari bisigaye mu Rwanda.

 

159 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *