Abahinzi barakangurirwa gukoresha uburyo bukomatanyije mu kurwanya ibyonnyi mu bigori

Elias Hakizimana

Impuguke z’abashakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) barakangurira abahinzi b’ibigori mu gihugu hose kwitabira gukoresha uburyo bukomatanyije mu kurwanya ibyonnyi, bakoresha amafumbire mashya aseye, imbuto zihanganira ibyonnyi kandi zitanga umusaruro ndetse no kuhira kugira ngo bongere umusaruro.

Aba bashakashatsi ku wa kane w’iki cyumweru basuye igishanga cya Gatare mu karere ka Ruhango, batangariza abahinzi ko inyongeramusaruro nshya n’amafumbire aseye birimo gutanga icyizere cy’izamuka ry’umusaruro ukava kuri toni 4 kuri hegitari ukaba wagera kuri toni ziri hagati y’esheshatu na zirindwi.

Ubushakashatsi bwimbitse ku ifumbire n’inyongera musaruro burimo gukorerwa ku bigori, ibirayi n’umuceri.

Byagaragaye ko Nkongwa idasanzwe mu bigori yagabanyije umusaruro ku kigero cya gatanu ku ijana (5%) gihwanye na toni 10,000 mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga (season B) mu mwaka ushize, aho igihugu cyari cyiteze gusarura ibigori bihunguye bingana na toni 208,000.

Abagoronome baganira n’abahinzi mu gishanga cya Gatare (The New Times).

Aganira na The New Times, Karangwa Patrick, umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RAB yavuze ko hakenewe kwitabira gukoresha uburyo bukomatanyije mu kurwanya ibyonnyi kuva aho bigaragariye ko ibyonnyi biteza igihombo gikabije.

Yagize ati “uburyo bukomatanyije bwo kurwanya ibyonnyi burimo guhinduranya ibihingwa kuko ibyonnyi bishobora kwibasira igihingw kimwe ariko ikindi ntibigifate. Hakenewe na none gutubura imbuto zihanganira indwara n’ibyonnyi ndetse no gushyiraho uburyo bwo kubirwanya hakoreshejwe imiti itangiza ibidukikije,”

Uyu mushakashatsi kandi yatangaje ko nyuma yo gukora ubushakashatsi ku ifumbire nshya iseye, bwanagarutse ku mbuo nshya y’ibigori ishobora kwihanganira ibyonnyi.

Yagize ati “ twishimiye ko abahinzi babifashijwemo n’abafatanyabikorwa bagerageje kugabanya ingaruka za Nkongwa muri iki gishanga n’ahandi mu gihugu. Ariko dukeneye n’ibisubizo birambye kuko gutera imiti yica ibyonnyi ntabwo bihagije,”

Impungenge z’abahinzi

Nubwo bakangurirwa kwitabira ubu buryo, abahinzi baracyagongwa n’ubumenyi buke mu kurwanya ibyonnyi, ubushobozi bwo kubona no gukoresha ifumbire nshya iseye ndetse no kugura amapompe agezweho yo kuhira.

Abahinzi bibumbiye mu ishyirahamwe ‘Jyambere Muhinzi’ bo mu Gishanga cya Gatare, ni baamwe mu bahura n’izi mbogamizi.

Munyemana Jean Claude, umuhinzi wo mu karere ka Ruhango avuga ko babonye uruhare iyi fumbire nshya igira mu gutuma amababi y’ibigori atohagirana kandi bigakura vuba no mu mubyimba w’uruti, ugereranije n’igihe bakorshaga ifumbire ya DAP.

Ati “Dukeneye ifumbire nk’iyi mu gihembwe gitaha ariko tunakeneye ubufasha busanzwe mu kurwanya Nkongwa kuko dushobora gufumbira neza ariko ibihingwa bikicwa n’ibyonnyi,”

Mukakalisa Consolee, ni umuyobozi w’amatsinda y’abahinzi mu karere ka Ruhango. Avuga ko bakeneye imashini zuhira bakareka gukoresha uburyo bwa gakondo.

Ati “ Dufite imashini ebyiri zipompa amazi  dukorsheje intoki, twaziguze mu nkunga y’ubudehe ariko zidutwara imbaraga nyinshi ndetse biranagoye kuzikoresha. Nta n’ubwo zigeza amazi kure hahagije ku buryo hari ahasigara hatuhiwe,”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kambayire Annonciata yavuze ko ubutaka bwa Leta budahingwa bugomba guhabwa abahinzi, bakanoroherezwa kubona ibikoresho bigezweho byo kuhira.

Yagize ati “Dufite uburyo bwo korohereza abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira ku nkunga ya 5o ku ijana. Tuzanabahuza n’ibigo by’imari bya SACCO bibagurize amafaranga asigaye babashe kugura ibi bikoresho bishobora no kubafasa kuhira i musozi,”

 

513 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *