MINIJUST yagiranye ibiganiro byo kunoza imikoranire na ba Rwiyemezamirimo bayo

Hakizimana Elias

Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) yibukije ba rwiyemezamirimo bakorana nayo mu kuyigezaho serivisi kurushaho kuvugurura imikorere mu mwaka wa 2017-2018 na yo ibasezeranya ko izaharanira ko barushaho kwaguka.

Ni mu kiganiro kidasanzwe MINIJUST yatumiyemo ba rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano, ikiganiro cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Hon. Busignye Johnston ku mugoroba wo kuwa 27 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Ba Rwiyemezamirimo bitabiriye iki kiganiro cyabaye mu busabane no gusangira barimo ingeri zose zigizwe n’abakorera mu nganda, mu gutewara abantu n’ibintu, mu itumanaho, mu ikoranabuhanga, mu mahoteri ndetse no mu bukerarugendo hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera.

Busingye yabahaye urugero rw’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka agendeye kuri Raporo ya Banki y’Isi iheruka yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi.

Ni raporo yashyizwe ahagaragara tariki 25 Ukwakira 2016, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rukurikiye Ibirwa bya Mauritius ndetse no ku mwanya wa 56 ku rwego rw’isi.

Iyi raporo ya 2017  kandi ibaye ku nshuro ya 14, aho iba isuzuma amabwiriza n’ibisabwa kugira ngo mu gihugu runaka umuntu atangire “Business”.

Raporo yagaragaje ko igice cy’inganda cyateye imbere mu buryo bugaragara. Mu gutanga inguzanyo u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa mbere ku isi, naho kwandikisha ubutaka u Rwanda ruza ku mwanya wa kane ku rwego rw’isi. Iterambere ryavuzwe muri iyi raporo mu nganda rigamije kwagura amahirwe mu rwego rwo kongera ubukungu burambye.

Busingye yashimangiye ko ibiganiro bagiranye naba Rwiyemezamirimo n’inzego za Leta bizarushaho kumenyekanisha ibyo abashoramari bakeneye kandi bigatuma Leta ibibafashamo.

Ati “Iyo umushoramari yemeranya n’uburyo bw’ishoramari mu Rwanda, ayo makuru atuma tugendera ku bitekerezo byabo kugira ngo imikorere n’imikoranire irusheho kugenda neza, kandi nabo bahuze ibyo bakora na gahunda nkuru z’Igihugu.”

“Mudufasha muri byinshi kandi byiza kugira ngo akazi dushinzwe kagende neza. Ibyo byiza ntabwo twakomeza kubyihererana,  akaba ariyo mpamvu twatekereje kubatumira muri iyi nama  kugira ngo tubashimire  ariko kandi ube n’umwanya wo kuganira ku byatuma imikorere n’imikoranire hagati yacu irushaho kugenda neza,”

Busingye kandi yanenze bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano batagerageje kunoza serivise bagombaga MINIJUST.

Ati “Icyakora, akariho karavugwa, nkurikije uko twakoranye mu minsi ishize, hari abaduhaye serivisi nziza cyane, abaduhaye servisi nziza, abagerageza, abo duterefona ntibitabe, abaduha imodoka zitameze neza bigatuma  tudaha serivisi nziza kandi yihuse abaturage dukorera.

Hari n’abo bidusaba kwibutsa kenshi kutugemurira no kudukorera imirimo twabasabye kubera ko tuba tubona bari kurenza igihe twumvikanyeho. Hari kandi n’abaduha gahunda ntibayubahirize kandi muzi ko igihe ari amafaranga ndetse iyo gitakaye kitagaruka,”

Yongeraho ati “Birashoboka ko natwe haba hari ibyo mubona tutanoza neza mu nshingano zacu n’ubwo dukora ibishoboka byose ngo twubahirize amasezerano, ariko uyu ni umwanya wo kuganira ngo turusheho kunoza imikoranire yacu,”

Busingye yibukije ba rwiyemezamirimo bakorana na MINIJUST ko uruhare rw’abikorera rukenewe cyane mu kwihutisha iterambere  hagabanywa icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwamu mahanga.

Yagize ati “Private Sector” ni  imwe mu nkingi za mwamba z’iterambere ry’Igihugu cyacu kandi tuzi neza ko  ntacyagerwaho  mutabigizemo uruhare. Guhitamo ibitubereye bidufasha kwihutisha iterambere, gusegasira no kurinda ibyagezweho no guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda (Made in Rwanda).

Made in Rwanda iri  mu bintu Leta yacu ishyize imbere kubera ko tuyitezeho inyungu nyinshi. Ibi bizatuma haboneka imirimo cyane cyane mu rubyiruko, umusaruro w’ibyo dukora n’ibyoherezwa hanze byiyongere. Ibi kandi nibyo bizatuma tugera ku ntego Leta yihaye y’intumbero ya 2050.

Yabashishikarije kurushahokunoza serivise baha ababagana ku isoko ry’umurimo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, mu rwego rw’Afurika muri rusange ndetse no ku isi.

“Ku ruhande rwacu, Minisiteri y’Ubutabera izakomeza kubahiriza ibikubiye mu masezerano mwashyizeho umukono. Turabasaba ko namwe mwakurikiza ingingo zose z’amasezerano dufitanye. Minisiteri y’Ubutabera kandi izi neza ko hari igihe kwishyurwa bishobora gutinda ku mpamvu zinyuranye,”

Busingye yasoje abizeza ko bazakomeza kwishyurirwa igihe hirindw impamvu iyo ari yo yose yabateza igihombo, ariko abasaba kuzajya bazana dosiye zishyuza ku gihe kandi zuzuye.

Ati “Tuzirikana ko kwishyurwa vuba bibafasha kwishyura inguzanyo muba mwarafashe mu ma Banki anyuranye mukorana bikabarinda inyungu z’ubukererwe ku nguzanyo zitinda kwishyurwa, guhembera abakozi igihe, kubona amafaranga mukoresha mu kazi no mu mirimo yanyu n’ibindi. Tuzakomeza gukora ku buryo tubishyurira igihe.  Turabasaba ariko ko ku ruhande rwanyu dosiye zisaba kwishyurwa zajya ziza zuzuye nk’uko biteganywa.”

 

182 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *