Urubyiruko rukora ubuhinzi bw’umwuga rurasaba ubufasha

Hakizimana Elias

Urubyiruko rwagize ubuhinzi umwuga (RYAF) rwiganjemo  amashyirahamwe atunganya ibikomoka ku biryo agera kuri 55 barasaba ubufasha Leta n’abafatanyabikorwa kugirango zimwe mu mbogamizi bafite zigabanuke.

Zimwe mu mbogamizi bagaragarije Minisitiri w’urubyiruko n’umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda (FAO) ku munsi w’ejo tariki 23 ugushyingo mu nama bahuriyemo i Kigali, bagaragaje ko nubwo hari intambwe bamaze gutera bagifite imbogamizi zo kutabona ubumenyi buhagije, kutagira inganda nziza zo gukoreramo ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga budahagije.

Uru rubyiruko rugaragaza ko 80 ku ijana by’inganda z’urubyiruko zipfa zitaragera ku myaka itanu zitangiye.

Mugiraneza Regis, ni umuyobozi mukuru w’uruganda CARL Group rutunganya ibyo kurya akaba anashinzwe inganda muri RYAF. Avuga ko nubwo bikibagoye ariko bagomba kuvanamo icyo cyuho.

Ati “ turimo turarwana no kuvanamo icyi cyuho,”

Urubyiruko rwibumbiye muri RYAF hamwe na Minisitiri Mbabazi Rose Mary mu ifoto y’urwibutso. (Elias Hakizimana)

Mugiraneza yakomeje avuga ko benshi mu rubyiruko bafite inganda bagikorera mu rugo I wabo abandi mu nzu ntoya zimeze nk’iz’ubucuruzi buciriritse.

Mugiraneza yagaragaje ko kutagira ubumenyi buhagije usanga kenshi bidindiza ibitekerezo by’imishinga ku buryo bwagutse.

Ati “Kubera kutabona ubumenyi buhagije usanga kenshi tuigira ibitekerezo byagera mu ishyirwa mu bikorwa ugasanga ubumenyi ni ikibazo gituma ya mishinga ipfa itaragera ku iterura,”

Hategekimana Jean Baptiste, umuyobozi mukuru wa RYAF  yagaragarije minisitiri w’urubyiruko ko bafite ubushake bwo kugera kure mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa RYAF Hategekimana Jean Baptiste abwira Minisitiri ko bakeneye gufashwa mu kuzana impinduka nziza mu buhinzi

Yagize ati “ twebwe nk’urubyiruko twifuza ko mwadufasha kurushaho gukungahaza iki gisate cy’ubuhinzi, nyakubahwa minisitiri, ubuhinzi ni igice cy’ubukungu dufata nk’inkingi ya mwamba kandi dushaka kugera kuri byinshi no kugaragaza impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu,”

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda Otto Vianney Muhinda yavuze ko uruhare rw’urubyiruko rwagize ubuhinzi umwuga rugaragara mu mpinduka z’iterambere, abizeza kuzakomeza kubafasha muri gahunda zitandukanye zo gushyigikira ubuhinzi.

Otto Vianney Muhinda, Umuyobozi wa FAO-RWANDA wungirije yabwiye urubyiruko ko FAO izakomeza kubafasha

Ati “Dufite imishinga itandukanye yo gufasha urubyiruko rwihangiye imirimo, dufite inganda 25 ziciriritse dukorana nazo aho byibura urubyiruko rushobora guhabwa miliyoni 5 mu mwaka umwe bakabona inyungu ya miliyoni 2,5.  Turacyashaka gutera inkunga abahinzi-borozi bakiri bato mu guhanga akazi,”

80 ku ijana by’abanyarwanda bafatiwe runini n’ubuhinzi, bukaba bufite uruhare rwa 30 ku ijana mu bukungu bw’igihugu (GDP).

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yabwiye uru rubyiruko ko mu myaka 10-15 iri imbere batazaba bagihura n’imbogamizi bafite uyu munsi kubera ubushake n’umuhate bakomeje kugaragaza wo gukora.

Yabahaye icyizere ko igisate cy’ubuhinzi bahisemo gushoramo imari bahanga akazi ari amahitamo meza bagize mu bice bitatu bigize ubukungu bw’igihugu (serivisi, ubuhinzi, inganda).

Minisitiri w’urubyiruko yabijeje ubufasha abasaba kudacika intege

Ati “ iyo tuza  kuba tureba muri ibi bice byose uko ari bitatu ntitubonemo urubyiruko tuba dufite impungenge, dukeneye ko ubuhinzi buzamuka bukava kurwego rwo kugabura gusa bukagera ku rwego rw’ubucuruzi. Ndabashimira umuhate mwagize mu guhanga udushya kandi ntimwitinye muzagera kuri byinshi nk’ibindi bihugu byateye imbere,”

Mbabazi yijeje uru rubyiruko ubufasha kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Ati “Turifuza ko mwajya muduha umurongo w’aho mugeze, ibyiza n’imbogamizi mufite tukabimenya kugira ngo tumenye aho duhera dukora ubuvugizi,,”

Ubuhinzi n’ubworozi ni igice kimaze gutanga akazi ku banyarwanda bagera kuri 46 ku ijana, bukurikiwe n’igice cya serivisi gifite imirimo igerakuri 39,8 ku ijana, aho inganda zitanga akazi ku bagera kuri 14,3 ku ijana.

 

 

 

226 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *