Ibigo by’itumanaho ntibizagabanya ibiciro byo kubikuza amafaranga kuri telephone

Ikoranabuhanga

The Inspirer

Ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya telephone byatangaje ko bidateze kugabanya ibiciro byo kubikuza amafaranga kuri konti za telefone (mobile money) mu gihe bamwe mu bakiliya bijujutira gukatwa menshi.

Ibi bigo birimo MTN, Tigo na Airtel Rwanda kugeza ubu byose bifite uburyo umukiliya ukorana na byo yifashisha abika, yohereza cyangwa abikuza amafaranga kuri konti ye ya telefone.

Nubwo ibiciro bigiye bitandukanye bitewe na buri kigo, bamwe mu bakorana na byo bavuga ko igiciro cyo kohereza cyangwa kubikuza gihanitse ugereranyije n’amafaranga aba yoherejwe cyangwa abikujwe.

Ku wa kane w’iki cyumweru Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ubwo yatangizaga uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, bamwe mu bitabiriye babajije ibigo by’itumanaho impamvu bikata amafaranga menshi ndetse basaba ko yagabanywa.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yabwiye Igihe.com ko amafaranga baca ajyanye n’ingufu baba bashoye mu bikorwa bituma kohererezanya no kubikuza amafaranga bishoboka.

Yagize ati “Dushora ingufu nyinshi mu gukwirakwiza umuyoboro (network) no mu bindi byose, tugomba kureba uko tugaruza ayo mafaranga twashoye […] Urebye ku buryo bwo guhererekanya amafaranga mu ruhando mpuzamahanga, hano mu Rwanda nta kibazo, mukwiye kubyishimira.”

Hofker yavuze ko bafite n’ubundi buryo abantu bakwiye gukoresha bwa Tap and Pay, aho wishyura igicuruzwa wifashishije Mobile Money.Yavuze ko ubwo buryo nta mafaranga baca ubukoresheje, ahubwo amafaranga acibwa umucuruzi wagurishije, akishyura 1.5 % y’ayo igicuruzwa cyaguzwe.

Umwe mu bayobozi ba Tigo wari uhari na we yavuze ko ahubwo bishobotse amafaranga baca iyo umuntu agiye kubikuza yakwiyongera kuko bihabanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cy’ubukungu butarimo guhanahana amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Numvise bavuga ko igiciro cyo kubikuza kiri hejuru, nkeka ko nta kibazo.Inama ni uko nta mpamvu yo kubikuza amafaranga.Uyu munsi iyo ugiye ku muntu uduhagarariye kubitsa amafaranga nta kintu tuguca, ahubwo twishyura uduhagarariye wakusanyije ayo mafaranga.Ntabwo twifuza umuntu uza kubikuza amafaranga. Mukoreshe konti zanyu muhererekanya amafaranga, mwiyabikuza. Ahubwo numva twakongera igiciro kugira ngo duce intege abashaka kubikuza.”

Umuyobozi ukuriye Ishami rya Airtel Money, Steve Gasana yavuze ko nka Airtel Rwanda itajya ica amafaranga umukiliya woherereje mugenzi we, gusa ngo kuyabikuza byo bazakomeza kuyaca.

Ati “Impamvu dushyiraho igiciro iyo ubikuje amafaranga, ni uko hari icyo bidusaba ngo dukwirakwize umuyoboro. Nko kuri Airtel koherereza undi muntu amafaranga ni ubuntu, ntacyo tuguca kuko amafaranga aba akiri ku murongo.”

Imibare ya BNR igaragaza ko abanyarwanda bakoresha Mobile Money bavuye ku 231 000 mu mwaka wa 2010, bakagera kuri miliyoni 8.6 muri Kamena 2017. Amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yavuye kuri miliyoni 8.3 mu mwaka wa 2010, agera kuri miliyari 1.19 muri Kamena 2017.

 

256 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *