Imiti yica ibyonnyi mu myaka ibaye ikibazo: ese inzuki zipfe, cyangwa inzara idutere nk’abatiteguye?

Elias HAKIZIMANA

Urusobe rw’ibibazo rubereye urujijo abahinzi n’aborozi b’inzuki kubera imiti iterwa mu myaka ngo yice udukoko ifite ubukana none ikaba yamaze inzuki zakezwaga gutanga umusaruro w’ibihingwa n’ubuki.

Ubu haribazwa niba iyi miti izahagarikwa guterwa mu myaka ngo harengerwe ubuzima bw’inzuki zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kubangurira ibihingwa kugirango zimwe mu mbuto zidacika.

Aborozi b’inzuki bo muri Koperative  COPROMA mu karere ka Kayonza ahegera parike y’inyamaswa y’akagera bararira ayo kwarika nyuma yo gupfusha imizinga y’nzuki igera kuri 69 nyuma y’umuti wica udukoko watewe mu mu bigori mu murenge baturanye wa Ndago.

Turikumana Faustin, Perezida w’iyi koperative yabwiye the new times ko iterambere rimaze kugabanura umusaruro w’ubuki ku buryo bukabije cyane.

Yagize ati “ mbere y’iki kibazo, twasaruraga tonni zigera ku 1,000 z’ubuki kuri buri gihembwe cy’amezi atandatu, ariko ubu dusarura toni 380,”

Iyi koperative yari ifite imizinga ya kijyambere y’inzuki 125 n’indi 200 ya gakondo.

Ubu ifite abanyamuryango 39 barimo abagore batandatu.

Umwe mu banyamuryango ba koperative witwa Turikumana avuga ko ubworozi bw’inzuki bwari inking ya mwamba mu kuzamura imibereho no guteza imbere imirire y’abanyamuryango, ariko ibura ry’ubuki rikaba ryaratumye n’igiciro cyabwo kizamuka kuva ku 3,500F kugera ku 4,000F.

Avuga ko aborozi b’inzuki barimo kugerageza gushyira inzuki bundi bushya mu mizinga yabo ariko bakaba bafite impungenge ko iyi miti yicaudukoko ifite ubukana nikomeza guterwa mu myaka ari ikibazo kikomeye cyane ku mibereho yabo ndetse n’imbogamizi ku borzoi b’inzuki mu gihugu.

Ishyirahamwe ry’aborozi b’inzuki mu Rwanda (FERWACAPI) rivuga ko iki kibazo cy’inzuki zicwa n’imiti iterwa mu myaka kitari mu Rwanda gusa, ahubwo ngo kibasiye aborozi b’inzuki ku isi hose.

Perezida wa FERWACAPI Nzabonimpa Anselme, yatangarije the new times ko iki kibazo cyagabanyije umusaruro w’ubuki ku kigero gikabije.

Yagize ati “Uyu mwaka wa 2017 twari twiteze gusarura ubuki bugera kuri toni 5,000 ariko tuzabona ubujya kugera kuri kimwe cya kabiri cyabwo kubera inzuki nyinshi zapfuye,”

Mu mwaka wa 2015 aborozi  basaruye ubuki bugera kuri toni 4,750 ndetse buza kwiyongera bugera kuri toni 5,250 mu mwaka wa 2016.

Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) avuga ko igihugu gukenera umusaruro w’ubuki ungana na toni 16,800 mu mwaka.

Inzuki n’ibinyagu birimo umushongi w’ubuki (Ifoto yakuwe kuri Internet)

Nyamara nubwo gupfa kw’inzuki kubaye icyorezo, impuguke mu byo kurengera imyaka zivuga ko haba hakenewe umuti mu myaka kugira ngo haboneke umusaruro.

Safari Evaliste ukuriye ishyirahamwe ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro (RAIDA) agira ati “ kugeza ubu, ubuhinzi tugezeho bukeneye ko abahinzi bakoresha imiti yica udukoko,”

Avuga ko bafite indi miti yica udukoko idashobora kwangiza ibidukikije ariko ngo iyi byagaragaye ko idafite ubukana bwo kwica udukoko cyangwa izindi ndwara zangiza ibihingwa mu gihe cyabugenewe.

Agira ati “Imiti yica udukoko itangiza ibindi binyabuzima irahari, ariko igihe tugezemo turimo guhura n’ibiza byinshi ku buryo bidusaba kugira imiti yica udukoko ifite imbaraga ku buryo itanga umusaruro vuba; twavuga nk’imiti ikozwe mu binyabutabire (chemical pesticides),”

Yatanze urugero rwa Nkongwa yibasiye ibigori nka kimwe mu byonnyi kidashobora kwicwa n’imiti isanzwe yoroheje.

Dr Semwaga Octave, umuyobozi mukuru ushinzwe imitegurire ya gahunda muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI agira ati “ Ubundi dukoresha imiti yica udukoko kubera ko ari yo idufasha kugemura ikibazo cy’indwara z’imyaka, gutekereza ko wagaburira abaturage biyongera ku kigero cya 3,5 ku ijana buri mwaka ukoresheje uburyo buciriritse bwo kurwanya ibyonnyi nta muti wica udukoko waba urimo kwibeshya,”

Yakomeje agira ati “ turamutse tugize amahirwe yo kubona ubundi buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo cy’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko twahagarika ubwo twakoreshaga tubonye koko byadufasha gukomeza kugaburira abo bantu dufite,”

Umuti wo kwihuza hagati y’abahinzi n’aborozi b’inzuki

Semwaga avuga ko mu mpinduramatwara z’ubuhinzi biteganyijwe ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 koperative z’aborozi b’inzuki zizakorana n’abahinzi umunsi ku wundi.

Agira ati “Aborozi b’inzuki bazajya bakoresha ibikoresho bigezweho kandi abahinzi bazajya babamenyesha mu gihe bagiye gutera imiti mu myaka bityo bafungirane inzuki zigume mu mizinga, urwo ni rwo rugero rw’igisubizo n’ibindi bihugu bikoresha,”

Semwaga amara impungenge aborozi b’inzuki bavuga ko imizinga igezweho ihabanye n’ubushobozi bwabo ko bazafashwa kuyigura bakanatozwa kuyikoresha.

Akomeza avuga ko inzuki zikenerwa cyane ku mpande zombi haba mu gutanga umusaruro w’ubuki ndetse no kubangurira ibihingwa mu rwego rwo kubungabunga imbuto.

Inzuki zirimo zihovwa ku rurabo rw’igihwagari (ifoto yakuwe kuri Internet)

Semwaga kandi avuga ko mu bindi bihugu inzuki zikodeshwa mu borzi kugirango zikoreshwe muri aka kazi ko kubangurira ibihingwa mu rwego rwo kongera umusaruro.

Ubushakashatsi bw’imyaka ibiri bw’impuguke mu kubangurira imyaka no kongera umusaruro bugendeye ku ntego y’ibihugu mu cyerekezo cya politiki y’ubumenyi, kurengera ibinyabuzima n’urusobe rw’ibidukikije (IPBES) bwashyizwe hanze mu kwezi kwa kabiri mumwaka wa 2016 bwagaragaje muri 2015 ko umusaruro uboneka ku isoko ku rwego rw’isi buri mwaka ufite agaciro kari hagati ya miliyari 235 na miliyari 577 z’amadorari ku isi ukeshwa ukubangurirwa kw’imyaka.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uruhare runini mu bibangurira imyaka ari inyamaswa ziganjemo amoko asaga 20,000 y’inzuki, amwe mu moko y’isazi, ibinyugunyugu, inyoni, uducurama n’izindi nyamaswa.

Umuryango mpuzamahanga wita kubuhinzi n’ibiribwa (FAO) ugaragaza ko inzuki , inyoni n’uducurama bigira uruhare rungana na 35 ku ijana by’umusaruro w’isi no kongera ibiribwa ku kigereranyo cya 87 ku ijana ndetse n’ibindi bihingwa bivamo umuti.

Imibare itangwa na RAB igaragaza ko aborozi b’inzuki mu gihugu bagera ku bihumbi 83,ariko 45 ku ijana muri bo bakaba ari bo bakora.

Imizinga igezweho mu gihugu yo igera ku 90,000 mu gihe hari igera ku 200,000 ya gakondo.

Uruyuki rurimo ruhovwa ku gihigwa. Uko inzuki zihovwa niko zigira uruhare mu kubangurira ibihingwa bigatuma bitanga umusaruro w’ibyokurya (ifoto yakuwe kuri Internet)

1,325 total views, 2 views today

Spread this story