U Rwanda rugiye gutera ibiti birenga  miliyoni 140 bivangwa n’imyaka bizafasha kuzamura umusaruro w’ubuki

The Inspirer

Umusaruro w’ubuki bukomoka ku nzuki mu Rwanda ubarirwa hagati y’ibiro 35 na 40 ku muzinga wa kijyambere ku mwaka, mu gihe ku muzinga wa Kinyarwanda haboneka ibiro bitanu gusa.

Mu ngamba z’impinduramatwarara zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ifite gahunda yo gutera ibiti bizavangwa n’ibihingwa ku buso bwa hegitari miliyoni 1,4.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) gitangaza ko imizinga iri mu gihugu ibarirwa ku bihumbi 83, ariko 45 ku ijana muri yo ni yo ikora. RAB igaragaza ko umusaruro w’ubuki ugera kuri toni 4,500 mu gihe igihugu gikeneye toni zigera ku 16,800.

Ubuki bugurishwa n’umworozi ku masoko asanzwe cyangwa aho yasaruriye bufatirwa ku mafaranga 3,000F bwagera mu masoko manini agezweho bukagura 5,000F.

Ibi bigaragaza ko umusaruro koko ukiri hasi ugereranije n’umubare w’abanyarwanda baba bakeneye ubuki.

Iyi gahunda yo kuzatera ibiti bivangwa n’ibihingwa ngo igamije kongera umusaruro w’ubuki haterwa ibiti bitandukanye inzuki zishobora guhova mo bikanafasha u Rwanda kugera ku isoko ry’ubuki ry’u Burayi nk’uko bitangazwa na Dr Semwaga Octave Ukuriye ishami ry’imitegurire ya gahunda no guhuza ibikorwa muri MINAGRI.

Ibi yabitangarije mu nama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA4) yaberaga i Kigali muri iki cyumweru, gahunda izaha icyerekezo gishya ubuhinzi n’ubworozi hagati ya 2018 na 2023.

Iki gisubizo kigiye kuza mu gihe aborozi b’inzuki mu gihugu binubira inda z’inturusu zibasiye ubu bwoko bw’ibiti bari bakunzwe kwegekamo imizinga yabo aho kugeza ubu hegitari zitabarika z’ibiti by’inturusu bimaze kwangirika kubera izi nda kuva mu mwaka wa 2013.

Kalisa Claver, perezida wungirije w’ishyirahamwe ry’aborozi b’inzuki mu Rwanda yatangarije The New Times ko kuva mu mwaka wa 2014 inturusu zari zifite indabyo inzuki zashoboraga guhovamo ibyo biti kugeza ubu bikaba bitakirangwaho n’ikibabi bityo binagira ingaruka zikomeye ku igabanuka ry’umusaruro w’ubuki.

Ibiti bifite amababi n’indabo bifasha inzuki .Foto Interineti.

Kalisa yishimiye iyi intambwe igiye guterwa kugira ngo haterwe ibiti bizafasha mu bworozi bw’inzuki.

Ati “Dukeneye rwose ubufasha bwa guverinoma kugira ngo tubashe gutera ibiti byinshi cyane bishoboka bizadufasha kongera umusaruro w’ubuki,”

Ishyirahamwe ry’aborozi b’inzuki kandi ritangaza ko kubera ubuki bwabaye buke batabonye amahirwe yo kuba mu bihugu byari byatoranijwe kujya bijyana umusaruro hanze ku masoko y’i Burayi.

Semwaga avuga ko hateganywa guterwa ibiti 100 bivanze n’ibihingwa kuri buri hegitari, akanavuga ko bizatanga icyizere ku bibazo aborozi b’inzuki bahura na byo.

Ati “Ntituzabura ubuki mu gihe dufite isoko ry’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Dr Christine Kanyandekwe uhagarariye ishami ry’ibikomoka ku matungo muri RAB avugako gutera ibiti bizajyana no guhugura aborozi b’inzuki ndetse no guhashya ibyonnyi byibasira inzuki.

Imwe mu ntego z’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu 2020 zirimo no kongera amashyamba ku kigero cya 30 ku ijana.

U Rwanda ruri mu bihugu byahize kuzaahuura ubutaka buhingwaho amashyamba nk’igisubizo cya gahunda yi’si yiswe’Bonn challenge’ yo kuzahura/kugarura amashyamba yacitse mu mwaka wa 2020 ku buso bwa miliyoni 150 bw’amashyamba yakendereye n’ubutaka bwaterwagaho ibiti ku isi.

 

 

329 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *