Harasabwa guhuza imbaraga kugira ngo Uruzi rwa Nili rudacubangana

Yanditswe na Hakizimana Elias

Ibihugu by’Afurika bihurira ku Ruzi rwa Nili (Nile Basin) birasabwa guhuriza hamwe umugambi n’imbaraga mu gukemura ibibazo birimo ubukene byugarije Afurika hitabwa cyane mu kubungabunga Uruzi rwa Nili.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Dr Vincent Biruta ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya gatanu y’iterambere ry’ Ikibaya cy’ Uruzi rwa Nili (NBDF) yaberaga i Kigali kuva ku wambere, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Gushyira imbaraga n’ubufatanye mu Ruzi rwa Nili mu guteganyiriza ejo hazaza hafite amazi’.

Ni inama yitabiriwe n’abantu basaga maganatanu (500) barimo abaminisitiri bashinzwe iby’amazi n’abayobozi b’inzego z’ibihugu bihurira ku Ruzi rwa Nili, abagize inteko zishinga amategeko, abafite inshingano mu gucunga amasooko y’amazi, abashinzwe ibidukikije, abashinzwe imari, abashinzwe igenamigambi n’iterambere, impuguke ndetse n’abashakashatsi batandukanye, aho bareberaga hamwe amahirwe ahari ndetse n’imbogamizi ibihugu bihurira ku Ruzi rwa Nili bihura na zo.

Abateguye iyi nama bavuga ko igamije kongera ubumenyi ku bihugu bikoresha Uruzi rwa Nili bagahuriza hamwe imbaraga mu kurusigasira kugira ngo barusheho kurucunga neza no gusaranganya amazi no kugerageza kwikemurira imbogamizi zishobora kuvuka.

Biruta yagize ati “Ikibazo cy’amazi kiri muri zimwe mu mbogamizi muri iki gihe, tugomba guhuriza hamwe imbaraga mu kugikemura tugahuza n’ubushobozi,”

Yakomeje agira ati “Imbogamizi zijyanye n’iterambere duhura na zo muri aka karere zirasa, ibisubizo bitatanye kandi biri kure ntabwo byatanga ibisubizo birambye. Mu by’ukuri imbogamizi zisangiwe zikenera n’ibisubizo bisangiwe.”

Biruta kandi yavuze ko uko ibihe bigenda bihita, abakoresha amazi agize uru Ruzi bagenda barukoresha ku buryo butandukanye hakaba n’ubwo bagirana amakimbirane ku bw’inyungu zitandukanye, ariko atsindagira ko bagomba kugira ubufatanye no gutanga ibitekerezo bigamije imikoreshereze myiza y’ayo mazi hagamijwe inyungu rusange.

Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Dr Vincent Biruta ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya NBDF.

Minisitiri Biruta avuga ku kamaro k’ubufatanye yavuze ko ari ikintu kidahenze bukaba ari na cyo gisubizo kirambye cyakemura izo mbogamizi.

“Gushora mu bufatanye bwo kubungabunga Uruzi rwa Nili ntabwo ari amahitamo, ahubwo ni ngombwa niba koko dushaka kubungabunga mu buryo burambye Uruzi rwa Nili.”

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe gucunga imigezi y’amazi ku iterambere rigamije imikoreshereze myiza y’ Uruzi rwa Nili Abdulkarim H. Seid yavuze ko abaturiye ibihugu bihurira ku Ruzi rwa Nili biyongereye bava kuri miliyoni ijana (100.000.000) barenga miliyoni 400 hagati y’ umwaka wa 1960 na 201o nk’uko abikesha imibare y’umuryango w’abibumbye (UN Population).

Ishusho y’imigezi y’amazi aturuka ku Ruzi rwa Nili yashyizwe agaharagara muri Nyakanga 2016 (Nile Basin Water Resources Atlas) igaragaza ko ibiryo bikenerwa, ingufu n’amazi byiyongereye ariko amazi agera ku baturage aragabanuka kubera ubwiyongere bw’abayakoresha.

Avuga ku ntumbero z’umuryango w’abibumbye, Seid yavuze ko abaturage bahuriye ku Ruzi rwa Nili bateganyijwe kwiyongera bakarenga miliyari imwe mu mpera z’umwaka wa 2050.

Raporo y’ikigega cy’iterambere cy’umuryango w’abibumbye (UNDP) mu bibare igaragaza ku iterambere rya muntu nk’uko yashyizwe hanze mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko impuzandengo y’ubwiyongere bw’abaturage hagati ya 2010 na 2015 bwari kuri 3,2 ku ijana mu Burundi, 2,7 ku ijana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, 1,6  ku ijana mu Misiri, 2,6 ku ijana muri Etiyopiya, 2,7 ku ijana muri Kenya, 2,7 ku ijana mu Rwanda, 2,1 ku ijana muri Sudani, 3,0 ku ijana muri Tanzaniya, na 3,3 ku ijana muri Uganda.

Seid agira ati “Ibi bivuze iki? Bivuze ko hakenewe amazi menshi kugirango haboneke ibiryo n’amashanyarazi. Ibi birareba kandi ibihugu byose bihurira ku Ruzi rwa Nili. Igihugu cyihaza ku mazi kubera ko kigenzi cyacyo bitutranye na cyo gifite amazi ahagije,”

Yongeyeho kandi ko kongera amazi muri ibi bihugu bisaba ibisubizo bivuguruye birangajwe imbere n’ubufatanye.

Ntabana Innocent, umuyobozi mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’  Uruzi rwa Nili (NBI) yavuze ko nta kabuza ikibazo cy’amazi kikiri imbogamizi, ariko avuga ko hari inzira nyinshi ibihugu bihurira ku Ruzi rwa Nili byifashisha mu kugerageza guhaza ibikenerwa n’abaturage biyongera umunsi ku wundi, bashora imbaraga mu bufatanye binyuze mu mikoranire y’ibihugu bigize ikibaya cy’ Uruzi rwa Nili .

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru isoza uyu munsi yabaye bwa mbere mu mwaka wa 2006, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri yari irimo ibera mu Rwanda.

Ntabana Innocent, umuyobozi mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’ Uruzi rwa Nili (NBI).

Dukurikire kuti Twitter @theinspirerpubl; @philos4hakizi

 

 

636 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *