Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yahuje ibyishimo by’imurikagurisha mpuzamahanga n’instinzi ya Perezida Paul Kagame

Yanditswe na : Hakizimana Elias

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nzeri 2017 ubwo i Kigali hasozwaga imurikagurisha mpuzamahanga rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent asoza ku mugaragaro iri murikagurisha yavuze ko ryabaye ntagereranywa kuko ryahuriranye n’igihe Abanyarwanda bishimiraga intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Ni imurikagurisha ryari rimaze iminsi ribera ahateganyirijwe imurikabikorwa hazwi nka (Expo Ground) i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, Uyu mwaka rikaba ryari ribaye ku nshuro ya makumyabiri rigahuza imbaga y’abantu benshi ugereranije na mbere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, yasoje ku mugaragaro iri imurikagurisha avuga ko ryabaye ntagereranywa

Minisitiri Munyeshyaka, yavuze ko ryabaye mu gihe gikwiye kuko ryasanze Abanyarwanda bamaze guhitamo umuyobozi uzabafasha kubaka u Rwanda bifuza mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

Yagize ati “Iri murikagurisha ryaje igihe cyiza kuko ryaje turi kwizihiza intsinzi ya Perezida w’u Rwanda uzadufasha gukomeza kubaka igihugu twifuza.”Yagize ati “Ni ngombwa ko dushyigikira bino bikorwa bituma duteza imbere ibikorerwa iwacu, bikazadufasha kongera umusaruro no kubona byinshi twohereza mu mahanga.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha Abanyarwanda bari kugaragaza udushya mu bikorerwa mu Rwanda, iborohereza kwitabira amamurikagurisha abera mu mahanga ndetse no kubafasha kugurisha ibyo bakora hanze y’u Rwanda.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’ibigo bimurika 433, birimo ibyo mu Rwanda 289, ibyo muri Afurika 94 naho ibyo ku yindi migabane ni 50.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, yatangaje ko  iri mukagurisha ryagaragayemo imitegurire myiza ugereranyije n’andi yabaye mbere yaryo higanjemo imitako myiza ndetse n’umutekano usesuye.

Umuyobozi Mukuru wa PSF Gasamagera Benjamin yashimye umwihariko w’iri murikagurisha ugereranyije n’ayabaye mbere yaryo

Yagize ati “Imyaka 20 ni urugendo twagenze kandi twigiyemo byinshi. Uyu mwaka hari byinshi twagiye dukosora mu mitegurire. N’abamurika ubwabo haba abo mu Rwanda n’abo hanze uyu mwaka bagaragaje intambwe ishimishije mu gutegura no kumurika ibikorwa byabo.”

Gasamagera yavuze ko umutekano wo mu imurikagurisha wari ucunzwe neza ku buryo nta bikorwa by’ubujura byagaragayemo avuga ko na bake babigerageje bafashwe.

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko mu minsi y’imibyizi ubwitabire bw’abakiliya bitabiriye iri murikagurisha bwari hagati y’ibihumbi 12 na 15 ku munsi naho mu mpera z’icyumweru hakaza ababarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 35.

Ibihugu bigera kuri 20 ni byo byitabiriye iri murikagurisha ryatangiye ku mugaragaro tariki 24 Kanama rikaba ryasojwe tariki 6 Nzeri kuri uyu wa gatatu.

 

 

 

 

 

333 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *