Abagore bafite ubumuga bwo kutabona biteze byinshi ku mushinga mushya

Yanditswe na Elias Hakizimana 

Gushyira ahagaragara uyu mushinga byabaye tariki 22 Kanama uyu mwaka. Ni umushinga bafashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) ku nkunga y’umuryango w’abibumbye ugamije iterambere (UNDP).

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga (Elias Hakizimana)

Dr Patrick Suubi, umujyanama mu by’amategeko muri RUB yavuzeko inkunga batewe igamije guteza imbere umugore utabona, kumenyekanisha umushinga no guhuza inzego zitandukanye zizagira uruhare mu ishyirwa mubikorwa by’uyu mushinga.

Dr  Donatille Kanimba uhagarariye RUB yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye uyu mushinga wigwaho avugako ikigamijwe cyane ari ugukomeza gukangurira abagore bafite ubumuga bwo kutabona kwiyumva mu bikorwa bibagenerwa no kwibona mu muryango rusange w’igihugu ndetse no mu murongo wa politki y’igihugu.

Yagize ati “Muri uyu mushinga twise ‘Engendering the visually impaired women in Rwanda into social services’ cyangwa kwibona muri gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye no muri serivise zitangwa ku bagore, twabonye ko mu gihe tudashoboye gukosora serivise kugira ngo zigere kubantu bose, haracyarimo ihezwa, haracyarimo ivangura, kandi rirahanirwa mu mategeko y’igihugu cyacu.”

Dr Donatille Kanimba uhagarariye RUB yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zatumye uyu mushinga wigwaho harimo guha ubumenyi abana b’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona (Elias Hakizimna)

Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu twasanze ko tugomba  kuzamura abagore bose bafite ubumuga bwo kutabona kandi iyaba byanashobokaga ngo tuzamure abagore bafite ubumuga bose muri rusange, ariko turita ku bafite ubumuga bwo kutabona kuko ari bo dufite mu nshingano.”

Kanimba agaragaza ko uruhare rwa buri munyarwanda muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2) ari kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere myiza itagira uwo iheza.

Ati “Kimwe mu byo Leta yacu ishaka gushyiramo imbaraga ni uko tuyigaragariza ibidakorwa hatabayemo akavuyo, ntibivuga ngo wigaragambye, ahubwo ubigaragaza mu buryo bwiza.”

Kanimba yasobanuye zimwe mu mbogamizi abagore bafite ubumuga bwo kutabona bagihura nazo avuga n’icyo biteze ku mushinga mu gukemura izo mbogamizi.

Uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona buracyari hasi, kandi abana b’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona ntibiga, uyu mushinga uradufasha kugira ngo twitegure, abana b’abakobwa  bafite ubumuga bwo kutabona bunguke ubumenyi ku buryo yajya kuba umugore akaba azi ibyo abandi bose bazi. Uyu mushinga rero uradufasha twese nk’abanyarwanda nubwo tuzibanda ku bagore bafite ubumuga bwo kutabona.”

Muri uyu mushinga w’umwaka umwe ngo bazabasha kumenya aho abagore bafite ubumuga bwo kutabona baherereye, nyuma y’uyu mwaka ahagaragaye ibyuho hatangire gushyirwamo imbaraga.

Muri gahunda z’uyu mushinga harimo no guhugura abagore bafite ubumuga bwo kutabona n’imiryango yabo, guhugura inzego za leta mu gutanga serivise hirindwa gusigaza inyuma abafite ubumuga bwo kutabona.

Kabatesi Olivia wari uhagarariye kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yavuze ko uyu mushinga uteye ishema yemera ko bazakomeza guteza imbere uburinganire binyuze mu nzego zitandukanye.

Ati “Mu izina rya RGB n’iry’umuyobozi wayo utabashije kuboneka nagira ngo mbizeze ko tuzakomeza gufatanya turwanya imyumvire  ipfobya abafite ubumuga bwo kutabona.Tuzakomeza kubaba hafi no gutanga inkunga, kugira ngo ibikorwa byo gufasha abatabona bishobore kubahirizwa, muri gahunda y’imyaka irindwi dutangiye guteza imbere umutegarugori n’umwana w’umukobwa biri ku isonga.”

Madame Umuhire Umutoni Rugwe, wari uhagararie UNDP itera inkunga uyu mushinga yabasabye kudakora batekereza gusa abakobwa n’abagore bafite ubumuga bwo kutabona hatagaragayemo uruhare rw’abagabo.

Ati “Mu byo dukora twese tuzirikane abo bagore ariko n’abagabo ntitubasige inyuma. Ntabwo tuzabikora mu rwego rw’amafaranga  gusa reka tugire ubufatanye amafaranga abe ikintu kimwe cyo kudufasha kubishyira mu bikorwa.”

Madame Umuhire Umutoni Rugwe wari uhagarariye UNDP yabasabye no kuzirikana uruhare rw’abagabo mu iterambere.(Elias Hakizimana)

Izabiriza Brigitte, impuguke mu kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu kigo cy’igihugu gishinzwe ikurikiranwa ry’ibikorwa by’uburinganire (Gender Monitoring Office) yavuze ko nubwo hari ibyo  abafite ubumuga bwo kutabona bagezeho, hakiri n’ibibazo bigomba gushakirwa umuti.

Ati “Ibyo bibazo rero ni byo tuvuga ngo byajya mu igenamigambi noneho tukazagaragaza uruhare hamwe n’abaterankunga n’ikigo cy’igihugu cy’abafite ubumuga (NCPD) noneho twese tukabikoraho kugira ngo dukomeze dutere imbere nta n’umwe uhejwe.”

Izabiriza Brigitte, impuguke mu kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu kigo cy’igihugu gishinzwe ikurikiranwa ry’ibikorwa by’uburinganire (GMO) (Elias.H)

428 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *