Umuyobozi w’umujyi wa Nakajima mu Gihugu cy’ Ubuyapani yifatanatije n’Abanyarwanda  kwizihiza umunsi w’Umuganura

Ubwanditsi.

Koichi Kato, Mayor w’Umujyi wa  Nakajima

Bwana Koichi Kato, Mayor w’ Umujyi wa Nakajima mu Ntara ya Fukushima, imwe mu Ntara zigize Igihugu cy’ Ubuyapani yifatanije n’abana, abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri Umuco mwiza  riherereye mu Kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo  mu birori byo kwizihiza umunsi w’ Umuganura  uba buri mwaka mu Rwanda.

Ishuri ‘Complexe Scolaire Umuco Mwiza’ ryasuwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu Gihugu cy’Ubudage ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2000 ryakira abana b’inshuke uko imyaka yagiye iza ryongerewe ubushobozi.  Uyumunsi rifite amashuri abanza ibyiciro byose, ibi rikaba ribikesha abafatanyabikorwa bo mu Gihugu cy’Ubudage. 

Umunyarwandakazi Towari Marie Louise ubu ufite ubwenegihugu bw’Ubuyapani yagize uruhare runini mu gushakira iri shuri abaterankunga na we yamenyanye na bo ubwo yari amaze kumenyana nabo mu Gihugu cy’Ubudage, uyu kandi akaba ari n’umuyobozi w’umuryango (NPO Think About Education) in Rwanda.

Bimwe   bikomeye Ubuyapani bufasha iri shuri uretse inyubako  banafasha mu guha amahugurwa abarimu  na bo ubwabo bakohereza abarimu kwigisha  abanyeshuri hano mu Rwanda.

Hategeka Louise Prossy, umwarimukazi ushoje amahugurwa ya Mwarimu mu Gihugu cy’ Ubuyapani
TUYIKUNDE Francoise, Umuyobozi w’ishuri Complex Scolaire Umuco Mwiza.

 

2,242 total views, 4 views today

Spread this story

Elias Hakizimana

Elias Hakizimana, CEO&Founder of The Inspirer Ltd,(www.rwandainspirer.com) is a professional Rwandan Journalist with Bachelor’s Degree in Journalism and Communication, received from University of Rwanda’s College of Arts and Social Sciences (CASS) in 2014. He served various media houses in Rwanda including Rwanda Broadcasting Agency (RBA) in 2013 and became passionate with English Online and Print Media Publications where he exercised his talent as a Freelance News Reporter for The New Times, The Independent, The Rwanda Focus, Panorama and more before he became a Self-Entrepreneur as the CEO and Founder of The Inspirer Limited in early 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *